Amasomo yo ku wa mbere, Icya 10 gisanzwe

Isomo rya 1: 2 Abanyakorinti 1,1-7

Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristu Yezu, uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote, kuri Kiliziya iri i Korinti, no ku batagatifujwe bose muri Akaya: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu.Haragasingizwa Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Umubyeyi w’impuhwe zose kandi utanga ihumure ryuzuye. Ni yo iduhumuriza mu magorwa yacu yose ikaduha natwe guhumuriza abashavuye bose, tubagezaho ihumure twiherewe n’Imana. Nk’uko twahawe gusangira na Kristu imibabaro ye yose, ni na ko yadusenderejeho ihumure rishyitse muri We. Mbese amagorwa turimo, si yo ababyarira guhumurizwa no kurokoka? Kandi se iyo duhumurijwe, si byo bibabyarira kwihanganira imibabaro dusangiye, maze mukagira ituze? Turabizeye bihagije: kuba dusangiye imibabaro, bizatuma dusangira n’ihumurizwa.

Zaburi ya 33 (34),2-3, 4-5, 6-7, 8-9

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.
Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!
 
Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,
twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.
Nashakashatse Uhoraho, aransubiza,
nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.
 
Abamurangamira bahorana umucyo,
mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.
Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,
maze amuzahura mu magorwa ye yose.
 
Umumalayika w’Uhoraho aca ingando
hafi y’abamutinya, akabagoboka.
Nimushishoze maze mwumve
ukuntu Uhoraho anogera umutima;
hahirwa umuntu abereye ubuhungiro!

Ivanjili ya Mutagatifu Matato 5,1-12

Yezu abonye icyo kivunge cy’abantu aterera umusozi. Aricara, abigishwa be baramwegera. Nuko araterura arigisha ati

«Hahirwa abakene ku mutima,

kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

Hahirwa abiyoroshya,

kuko bazatunga isi ho umurage.

Hahirwa abababaye,

kuko bazahozwa.

Hahirwa abasonzeye ubutungane

bakabugirira inyota,

kuko bazahozwa.

Hahirwa abagira impuhwe,

kuko bazazigirirwa.

Hahirwa abakeye ku mutima,

kuko bazabona Imana.

Hahirwa abatera amahoro,

kuko bazitwa abana b’Imana.

Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane,

kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose, ari jye babahora. Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru! Ni uko batoteje abahanuzi bababanjirije.

Publié le