Isomo rya 1: Intangiriro 28, 10-22a
Muri iyo minsi, Yakobo ava i Berisheba agana i Harani. Aza kugera ahantu araharara, kuko izuba ryari rimaze kurenga. Yenda ibuye ry’aho hantu araryisegura, maze araryama. Aza kurota abona urwego rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamalayika b’Imana barumanuka, bakaruzamuka. Nuko abona ng’uyu Uhoraho amuhagaze iruhande, amubwira ati « Ndi Uhoraho, Imana ya so Abrahamu, Imana ya Izaki. Ubutaka uryamyeho nzabuguha, mbuhe n’urubyaro rwawe. Abazagukomokaho bazangana n’umukungugu wo ku isi, bazisanzurira mu burasirazuba no mu burengerazuba, mu majyepfo no mu majyaruguru. Amoko yose y’isi azaherwa umugisha muri wowe no mu rubyaro wawe. Dore ndi kumwe nawe ; nzakurinda aho uzajya hose kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana kugeza ubwo nzaba nujuje ibyo nakubwiye byose. »
Yakobo ava mu bitotsi, ariyamirira ati “Mu by’ukuri Uhoraho ari aha hantu, ariko jye nkaba ntari mbizi !” Ubwoba buramutaha, ati « Mbega aha hantu ko hateye ubwoba! Aha hantu si ikindi kitari Inzu y’Imana, aha hantu ni ryo rembo ry’ijuru! » Nuko Yakobo arazinduka, yenda rya buye yari yiseguye, araryegura ararishinga, arisukaho amavuta ku isonga. Aho hantu ahita Beteli (ari byo kuvuga ‘Inzu y’Imana’), ariko mbere uwo mugi witwaga Luzi. Nuko Yakobo arahiga ati « Imana niba turi kumwe ikandinda muri uru rugendo ndimo, nimpa ifunguro ikampa n’umwambaro, ninsubiza amahoro kwa data, Uhoraho ni we uzambera Imana koko. Iri buye nshinze rizaba inzu y’lmana.»
Zaburi ya 90(91), 1-2, 3a.4, 14-15ab
R/ Uhoraho ni we uzambera Imana.
Umuntu utuye aho Usumbabyose yibera,
yikinga mu gacucu k’Ushoborabyose.
Ndabwira Uhoraho nti « Uri Ubuhungiro bwanjye n’inkunga yanjye,
Mana yanjye, ni wowe niringiye! »
Ni we uzakugobotora mu mutego w’umuhigi w’inyoni,
azagutwikiriza amababa ye,
Maze uzahungire mu nsi y’amoya ye ;
Ubudahemuka bwe ni ingabo n’umwambaro w’intamenwa.
« Ubwo yanyiziritseho nzamuzigura,
nzamurinda kuko azi izina ryanjye.
Nanyiyambaza nzamwitaba,
nzamuba hafi mu gihe cy’amage. »
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9, 18-26
Igihe Yezu yari akibwira abigishwa ba Yohani, umutware aramwegera, amupfukama imbere amubwira ati «Umukobwa wanjye amaze gupfa; ngwino umuramburireho ikiganza arakira.» Yezu arahaguruka, aramukurikira n’abigishwa be. Nuko umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso, amuturuka inyuma akora ku ncunda z’igishura cye. Kuko yibwiraga ati « Mfa gusa gukora ku gishura cye ngakira!» Yezu akebutse aramurabukwa, aravuga ati « Humura mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. » Ako kanya umugore arakira. Yezu ageze mu rugo rw’umutware abona abavuza imyironge n’abantu benshi baboroga, aravuga ati «Nimuhave, uwo mukobwa ntiyapfuye ; arasinziriye. » Nuko baramuseka. Bamaze gusohora abo bantu, arinjira amufata ukuboko, maze umukobwa arahaguruka. Iyo nkuru isakara muri icyo gihugu cyose.