Amasomo yo ku wa Mbere, Icya 17 gisanzwe

Isomo rya 1: Iyimukamisiri 32, 15-24.30-34

Musa arahindukira, amanuka umusozi atwaye bya bimanyu bibiri by’amabuye y’urwibutso rw’Isezerano. Ayo mabuye yari abaje kandi yanditseho ku mpande zombi, imbere n’inyuma. Ibyo bimanyu byari byakozwe n’Imana, kandi n’inyandiko yari inyandiko y’Imana, isharaze kuri ibyo bimanyu by’amabuye. Yozuwe yumva urwamu rw’imbaga yasakabakaga, maze abwira Musa ati « Ndumva urwamu rw’intambara mu ngando ! » Musa arasubiza ati « Urwo rwamu si indirimbo y’umutsindo, si n’amaganya y’abatsinzwe. Jyeweho ndumva ari urwamu rw’indirimbo z’ababyina !» Ngo agere hafi y’ingando, abona cya kimasa n’abakibyiniraga. Nuko uburakari bwa Musa buragurumana ; ajugunya bya bimanyu by’amabuye bijanjagurikira munsi y’umusozi. Maze yenda cya kimasa bari bakoze aragitwika, agisyamo ivu rigogoye, arivanga n’amazi maze aryuhira Abayisraheli. Musa abwira Aroni ati « Uyu muryango wakugenje ute kugira ngo wemere kuwukoresha igicumuro gikomeye? » Aroni arasubiza ati « Uburakari bwa databuja nibwoye kugurumana ! Ubwawe ntuyobewe ko uyu muryango ubogamiye ku kibi. Bambwiye bati ‘Dukorere imana zo kutugenda imbere, kuko Musa uriya, wa mugabo watuvanye mu gihugu cya Misiri, tutazi uko byamugendekeye !’ Ndababwira rero nti ‘Abafite zahabu nibaziyambure ku matwi.’ Barazimpa nzishongesha mu muriro, maze havamo icyo kimasa ! » Bukeye bwaho, Musa abwira rubanda ati « Mwakoze icyaha gikomeye ! None ubu ngubu ngiye kuzamuka njye imbere y’Uhoraho, wenda nashobora kubaronkera imbabazi z’igicumuro cyanyu.» Musa yongera gusanga Uhoraho maze aravuga ati «Nta byo ! Uyu muryango wakoze icyaha gikomeye : bihimbiye ibigirwamana bya zahabu ! None rero ubabarire igicumuro cyabo, bitabaye ibyo unsibanganye mu gitabo wanditse ! » Uhoraho asubiza Musa ati « Uwancumuyeho ni we nzasibanganya mu gitabo cyanjye ! Ngaho genda uyobore umuryango aho nakubwiye, umumalayika wanjye ni we uzakugenda imbere. Ariko umunsi wo kubahana nugera, nzabahanira igicumuro cyabo !»

 Zaburi ya 105(106),19-20, 21-22, 23

R/ Uhoraho uratwibuke, wowe ugirira neza umuryango wawe.

Kuri Horebu abasekuruza bacu bacuze inyana,

bapfukama imbere y’icyo cyuma ;

Uhoraho we kuzo ryabo,

bamusimbuza ishusho ry’ikimasa kirisha ubwatsi !

 

Bibagiwe batyo Uhoraho, umukiza wabo,

we wakoreye mu Misiri ibintu bikomeye,

ibitangaza mu gihugu cya Kamu,

n’akataraboneka ku nyanja y’Urufunzo.

 

Uhoraho yari mu migambi yo kubatsemba,

iyo Musa, intore ye, atamwikubita imbere,

ngo abuze ubukana bwe kubarimbura.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 13,31-35

Muri icyo gihe, Yezu abacira umugani ati « Ingoma y’ijuru imeze nk’imbuto ya sinapisi, umuntu yateye mu murima we. Ni yo ntoya mu mbuto zose, ariko iyo imaze gukura isumba imyaka yose yo mu murima, ndetse ikaba igiti ku buryo inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo. » Abacira undi mugani ati « Ingoma y’ijuru imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbye. » Ibyo byose Yezu yabibwiraga rubanda mu migani, nta cyo yababwiraga atababwiriye mu migani ; bityo huzuzwa ibyo umuhanuzi yavuze ati « Umunwa wanjye uzavuga mu migani, nzamamaza ibyahishwe kuva isi ikiremwa.» 

Publié le