Amasomo yo ku wa mbere, Icya 18 gisanzwe

Isomo rya 1: Ibarura 11, 4b-15

Abayisraheli ubwo bari mu butayu, batangira kwijujuta bavuga bati « Ni nde uzaduha inyama zo kurya ? Turibuka amafi twariraga ubuntu mu Misiri, ibihaza, imyungu, hamwe n’ibitunguru by’ibibabi n’iby’ibijumba ! Nta na kimwe tukibona muri ibyo, none ubuzima bwacu burakendera ! Nta kindi turya uretse manu. » Manu iyo yari imeze nk’urubuto rwa koriyanderi, ikererana nk’ubujeni buva mu biti. Imbaga yayagaraga ijya kuyitoragura ; bakayisya ku rusyo cyangwa bakayisekura. Nyuma igatekwa mu nkono, igakorwamo utugati. Yaryohaga nk’umutsima bavugishije amavuta. Iyo urume rwatondaga ku ngando nijoro, ni na ho manu yayigwagaho.

Musa yumva imbaga yijujuta, buri muntu ari ku muryango w’ihema rye. Uhoraho biramurakaza cyane, maze Musa abwirana agahinda Uhoraho agira ati « Ni iki gituma ugirira nabi umugaragu wawe ? Ni iki gituma untererana, ukankorera umutwaro wo kuyobora iyi mbaga yose ? Ni jye se wasamye inda ndababyara, kugira ngo untegeke kubabumbatira ku gituza nk’uko umurezi abumbatira umwana muto, bakazarinda bagera mu gihugu wasezeranije ba sekuruza ? Nzakura hehe inyama zo guha iriya mbaga yose, ihora inyijujutaho ivuga ngo ‘Duhe inyama zo kurya.’ Jyewe jyenyine singishoboye kwihanganira umutwaro undemereye cyane wo kuyobora iyi mbaga. Niba uzahora ungenzereza utya, ndakwinginze ngo umbabarire unyice, aho kugira ngo nkomeze kubabazwa n’ibyago byanjye ! »

 Zaburi ya 80 (81), 12-13,14-15,16-17

 R/ Nyagasani, Mana yacu, ngwino utumare inzara !

«Umuryango wanjye ntiwumvise ijwi ryanjye

kandi Israheli ntiyanyumvira ;

nuko mbarekera ubugundire bw’umutima wabo,

ngo bikurikirire ibyifuzo byabo.

« Iyaba ariko umuryango wanjye wanyumvaga !

Iyaba Israheli yagenderaga mu nzira zanjye,

mu kanya gato nakubika abanzi bayo,

ngacyamurira ikiganza ku bayirwanya.

« Abanga Uhoraho bagatangira kumukeza,

bagahora bakangaranye ubuziraherezo !

Naho umuryango wanjye nkawutungisha ingogore y’ingano,

maze nkawuhaza ubuki bwo mu rutare ! »

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 14, 13-21

Muri icyo gihe, Yezu amaze kumva iby’urupfu rwa Yohani Batisita, ajya mu bwato agana ahantu h’ubutayu hitaruye ; rubanda rubimenye ruva mu migi rumukurikira ku maguru. Amaze kwambuka abona abantu benshi, abagirira impuhwe ; akiza ibimuga byabo. Bugorobye, abigishwa be baramwegera bati «Aha hantu ntihatuwe kandi umunsi uciye ikibu ; none sezerera aba bantu bajye mu ngo kwigurira ibyo barya. » Ariko Yezu we arababwira ati « Bikwirirwa bajyayo ; nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu. » Baramusubiza bati « Dufite hano imigati itanu n’amafi abiri gusa. » Arababwira ati « Nimubinzanire hano. » Amaze gutegeka ko bicaza abantu mu byatsi, afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru ashimira Imana; hanyuma amanyura ya migati ayiha abigishwa be, na bo bayiha rubanda. Bose bararya barahaga. Nuko barundarundira hamwe ibisigaye, byuzura inkangara cumi n’ebyiri ! Nyamara abariye bari ibihumbi bitanu, batabariyemo abagore n’abana.

Publié le