Amasomo yo ku wa mbere, Icya 20 gisanzwe

Isomo rya 1: Abacamanza 2,11-19

Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho, maze bayoboka za Behali. Bitandukanya n’Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, wabavanye mu gihugu cya Misiri, bayoboka izindi mana z’amahanga abakikije; bazipfukama imbere maze bacumura kuri Uhoraho. 13Bitandukanyije n’Uhoraho, bayoboka Behali na za Ashitaroti. Nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, maze abagabiza ababanyaga kandi abegurira abanzi babo babakikije. Ntibaba bagishoboye guhangara abanzi babo. Aho bajyaga hose, ikiganza cy’Uhoraho cyabaga kibariho ngo kibateze ibyago, nk’uko Uhoraho yari yarabibabwiye kandi akanabirahirira; umubabaro wabo urushaho kwiyongera. Ni bwo Uhoraho aboherereje abacamanza , abakiza abanzi babanyagaga. Ariko n’abo bacamanza ntibabumva, bararikira izindi mana, barazipfukamira, bateshuka bidatinze inzira y’abasekuruza babo bari barumvise amategeko y’Uhoraho; ntibagenza nka bo. Igihe cyose Uhoraho yabohererezaga umucamanza, Uhoraho yahoranaga na we mu buzima bwe bwose, kuko yumvaga amaganya baterwaga n’ababarenganya, maze akabagirira impuhwe. Ariko iyo umucamanza yamaraga gupfa, barongeraga bakihindanya cyane kurusha abasekuruza babo, bakayoboka izindi mana, bakazikorera kandi bakazipfukamira; ntibarekaga n’umwe mu migirire no mu myifatire yabo mibi, ahubwo bakanangira umutima.

Zaburi 105(106),34-35.36-37.39-40.43ab.44.

Ntibatsembye ya miryango
Uhoraho yari yababwiye;
ahubwo bivangavanze n’abanyamahanga,
maze biha gukurikiza imico yabo.

Bagaragiye ibigirwamana byabo,
maze bibagusha mu mutego;
abahungu babo n’abakobwa babo,
babaturaho ibitambo by’ibigirwamana!

Barihumanyije kubera ibyo bakora,
imigenzereze irabandarika;
nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira umuryango we,
azinukwa abo yari yaragize abe.

Kenshi na kenshi Uhoraho yarabagobotoraga,
ariko bo bagakomeza kumugomera,
bakarushaho gusaya mu cyaha cyabo.
Nyamara Uhoraho yareba akaga barimo,
akumva amaganya yabo.

Ivanjili ya Matayo 19,16-22

Nuko umuntu aramwegera ati «Mwigisha, ngomba gukora iki cyiza kugira ngo ngire ubugingo bw’iteka?»Yezu aramusubiza ati «Utewe n’iki kumbaza ikiri cyiza? Umwiza ni Umwe gusa . Ariko niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko.» Undi aramubaza ati «Ni ayahe se?» Yezu ati «Ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzabe umushinjabinyoma, jya wubaha so na nyoko, kandi jya ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda .» Uwo musore aramubwira ati «Ibyo byose ko nabikurikije, ni iki kindi nshigaje?» Yezu aramubwira ati «Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, maze uzagire ubukungu mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.» Umusore yumvise iryo jambo, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi.

Publié le