Amasomo yo ku wa mbere, Icya 22 gisanzwe

Isomo rya 1: 1 Abanyatesaloniki 4,13-18

Bavandimwe, nta bwo dushaka ko muguma mu bujiji ku byerekeye abapfuye, kugira ngo mudaheranwa n’ishavu, nk’abandi batagira icyo bizera. Nk’uko twemera ko Yezu yapfuye kandi yazutse, ni na ko abapfuye bamwizera, Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We. Dore icyo tubabwira giturutse ku ijambo rya Nyagasani: twebwe abazima, abazaba bakiriho ku munsi w’amaza ya Nyagasani, nta bwo tuzabanziriza na gato abapfuye. Koko rero, ku kimenyetso gitanzwe n’umumalayika mukuru mu ijwi riranguruye, no ku mworomo w’impanda y’Imana, Nyagasani ubwe azamanuka mu ijuru. Nuko abapfuye bizera Kristu babanze bazuke, hanyuma twebwe abazima, abazaba basigaye, duhite twererezwa hamwe na bo mu bicu, kugira ngo dusanganire Nyagasani mu kirere, bityo tuzabane na Nyagasani iteka ryose. Murajye rero muhumurizanya muri bene ayo magambo.

Zaburi ya 95 (96),1-2a, 4-5a, 11-12a, 12b-13ab

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

isi yose niririmbire Uhoraho!

Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

Kuko Uhoraho ari igihangange,

akaba akwiye rwose ibisingizo,

indahangarwa isumba imana zose;

kuko imana zose z’amahanga ari ubusa,

Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe!

Inyanja niyorome, n’ibiyirimo byose!

Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose,

n’ibiti byose by’ishyamba bivugirize impundu icyarimwe,

mu maso y’Uhoraho, kuko aje,

kuko aje gutegeka isi.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 4,16-30

Nuko Yezu ajya i Nazareti, aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye, yinjira mu isengero ku munsi w’isabato; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu. Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakibumbura, abona ahanditse ngo

«Roho wa Nyagasani arantwikiriye,

kuko yantoye akansiga amavuta,

agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene,

ntangarize imbohe ko zibohowe,

n’impumyi ko zihumutse,

n’abapfukiranwaga ko babohowe,

kandi namamaze umwaka

w’impuhwe za Nyagasani.»

Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza, maze aricara; mu isengero bose bari bamuhanze amaso. Nuko atangira kubabwira ati «Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi.» Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga.

Ni ko kuvuga bati «Uyu si mwene Yozefu?» Yezu arababwira ati «Nta gushidikanya mugiye kuncira wa mugani ngo ‘Muganga, banza wivure ubwawe!’ Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu byose, ngaho bikorere na hano iwanyu.» Yungamo ati «Ndababwira ukuri: nta muhanuzi ushimwa iwabo. Ndababwiza ukuri rwose: hariho abapfakazi benshi muri Israheli mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose; nyamara muri bo nta n’umwe Eliya yoherejweho, uretse umupfakazi w’i Sareputa ho mu gihugu cya Sidoni. Hari kandi n’ababembe benshi muri Israheli mu gihe cy’umuhanuzi Elisha; nyamara muri bo nta n’umwe wakijijwe, uretse Nahamani w’Umusiriya.» Abari mu isengero bumvise ayo magambo, bose barabisha, nuko bahagurukira icyarimwe, bamusohora mu mugi wabo, bamujyana hejuru y’imanga y’umusozi umugi wabo wari wubatseho, bagira ngo bahamurohe. Nyamara we abanyura hagati arigendera.

Publié le