Amasomo yo ku wa mbere, Icya 23 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyakolosi 1,24-29; 2, 1-3

Bavandimwe, ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu, nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we, ari wo Kiliziya. Koko rero, nabaye umugaragu wa Kiliziya, biturutse ku murimo Imana yanshinze muri mwe: ni uwo kubagezaho byuzuye ijambo ry’Imana, mbamenyesha ibanga ryari ryarahishwekuva kera kose no mu bisekuruza byose, none rikaba rimaze guhishurirwa abatagatifujwe bayo. Ni bo Imana yishakiye kumenyesha ikuzo n’ibyiza bitagereranywa iryo banga rizanira abanyamahanga: Kristu ari muri mwe, We uzaduhesha ikuzo twizeye! Kristu uwo nyine ni We twamamaza, tuburira buri muntu kandi tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri Kristu. Ngicyo icyo nduhira nkakirwanirira nkoresheje imbaraga zose mpora nterwa na We. Nifuza rero ko mumenya intambara ikomeye mbarwanira, mwebwe n’abo muri Lawodiseya, ndetse n’abandi batigeze bambona n’amaso yabo. Icyo mparanira ni uko imitima yabo ihumurizwa, bakibumbira mu rukundo, kandi bakagera ku bumenyi bwuzuye bw’ibanga ry’Imana, ari ryo Kristu, We nganzo iganjemo icyitwa ubuhanga n’ubumenyi cyose.

Zaburi ya 61(62),6-7, 9

Mutima wanjye, shakira amahoro iruhande rw’Imana yonyine,

kuko amiringiro yanjye yose ari yo akomokaho.

Ni yo yonyine rutare rwanjye n’agakiza kanjye,

ni yo buhungiro butavogerwa, sinteze guhungabana.

Rubanda mwese, nimuyiringire igihe cyose,

muyibwire ikibari ku mutima;

rwose Imana ni yo buhungiro bwacu!

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6,6-11

Muri icyo gihe, ku wundi munsi w’isabato Yezu yinjira mu isengero arigisha. Ubwo bakaba umuntu ufite ikiganza cy’iburyo cyumiranye. Abigishamategeko n’Abafarizayi baramugenzura ngo barebe ko amukiza ku munsi w’isabato, maze babone icyo bamurega. We rero amenya ibitekerezo byabo, abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye ati « Haguruka uhagarare hano hagati! » Arahaguruka, arahagarara. Nuko Yezu arababwira ati « Reka mbabaze: icyemewe ku munsi w’isabato ni ikihe? Ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica? » Nuko abararanganyamo amaso, maze abwira wa muntu ati « Rambura ikiganza cyawe. » Abigenza atyo, ikiganza cye giherako kirakira. Ariko bo barabisha, basigara bashaka uko bagenza Yezu.

Publié le