Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati 1,6-12
Bavandimwe, ntangazwa n’ukuntu, mu kanya gato, mutangiye gucika ku wabahamagariye ineza ya Kristu, mugashikira indi Nkuru Nziza. Si uko haba hari indi Nkuru Nziza ibaho. Ni uko hadutse abantu bashaka ko muhagarika imitima, bashaka no guhindura Inkuru Nziza ya Kristu. Ariko rero, hagize ubigisha Inkuru Nziza itari iyo twabigishije, kabone n’aho yaba umwe muri twe, cyangwa umumalayika umanutse mu ijuru, arakaba ikivume! Mbese nk’uko twababwiye, kandi n’ubu ngubu mbisubiyemo: uzabigisha Inkuru Nziza itari iyo mwakiriye, arakaba ikivume! Mbese ubu ngubu nkurikiranye gushimwa n’abantu cyangwa n’Imana? Aho ntimugira ngo mparanira kuneza abantu? Mbaye nkigamije kuneza abantu, sinaba nkiri umugaragu wa Kristu. Mbibamenyeshe rero, bavandimwe, iyo Nkuru Nziza nabigishije si iy’umuntu, si n’umuntu nyikesha, kandi si umuntu wayinyigishije: ni Yezu Kristu wayimpishuriye.
Zaburi ya 110 (111), 1-2, 7-8, 9.10c
Alleluya!
Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,
mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.
Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,
ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.
Ibyo akora byose birangwa n’ukuri n’ubutungane,
amategeko ye yose akwiye kwiringirwa.
Yashyiriweho abo mu bihe byose
kandi ku buryo budasubirwaho,
akaba agenewe kubahirizwa nta buryarya n’ubuhemu.
Uhoraho yazaniye umuryango we ikiwubohora,
agena rimwe rizima imiterere y’Isezerano rye.
Izina rye ni ritagatifu, kandi rigatera ubwoba.
Ibisingizo bye bizahoraho iteka ryose.