Amasomo yo ku wa mbere, Icya 28 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 1, 1-7

Jyewe Pawulo, umugaragu wa Yezu Kristu, ndabaramutsa. Koko natorewe kuba intumwa, nteganyirizwa kwamamaza Inkuru Nziza Imana yari yarateguje abahanuzi bayo mu Byanditswe bitagatifu. Iyo Nkuru Nziza yerekeye Umwana wayo, Yezu Kristu Umwami wacu, wabayeho ku bw’umubiri ari mwene Dawudi, ariko izuka rye ava mu bapfuye rikagaragaza ko ari Umwana w’Imana, mu bubasha bwose ku bwa Roho Mutagatifu. Ni na We waduhesheje ubutumwa bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera, ari yo mubarirwamo, namwe abahamagawe na Yezu Kristu. Mwebwe rero, batoni b’Imana muri i Roma, mwebwe abatagatifujwe no gutorwa n’Imana : nimugire : nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

Zaburi ya 97 (98), 1,2-3ab, 3cd-4

 R/ Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza ;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,

byatumye atsinda.

 

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

 

Imipaka yose y’isi,

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimuvuze impundu kandi muririmbe.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11, 29-32

Muri icyo gihe, abantu bamaze guterana ari benshi, Yezu arababwira ati « Ab’iyi ngoma ni abantu babi ! Barashaka ikimenyetso ; nyamara nta kindi kimenyetso bazahabwa atari icya Yonasi. Nk’uko Yonasi yabereye Abanyaninivi ikimenyetso, ni na ko Umwana w’umuntu azakibera ab’iyi ngoma. Ku munsi w’urubanza, umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni, kandi hano hari uruta Salomoni ! 32Kuri uwo munsi w’urubanza, Abanyaninivi na bo bazahagurukira ab’iyi ngoma maze babatsinde, kuko bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi.»

Publié le