Amasomo yo ku wa mbere – Icyumweru cya 28 gisanzwe,A, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati 4, 22-24.26-27.31; 5,1

Bavandimwe, koko rero biranditswe ko Abrahamu yagize abahungu babiri; umwe yavutse ku muja, undi ku mugore utigeze ubuja. Ariko uw’umuja yavutse ku bwa kamere mubiri, naho uw’umugore utari umuja avuka ku bw’isezerano. Ibyo ni incamarenga. Abo bagore bashushanya amasezerano uko ari abiri: rimwe ryo ku musozi wa Sinayi, rikabyarira ubuja, ni Hagara.

Naho Yeruzalemu yo mu ijuru irigenga, ni yo umubyeyi wacu. Koko rero byanditswe ngo
«Ishime mugore w’ingumba,
wowe utigeze ubyara,
rangurura maze uvuze impundu,
wowe utamenye ububabare bw’igise,
kuko abana b’intabwa baruta ubwinshi
ab’ubana n’umugabo».
Bityo rero, bavandimwe, ntituri abana b’umuja, turi abana b’umugore wigenga. Kristu yaratubohoye kugira ngo tugire ubwo bwigenge. Nimwemarare rero, mwirinde ko umutwaro w’ubucakara wakongera kubagonda ijosi.

Zaburi ya 112(113), 1-2, 3-4, 5a.6-7

 

Alleluya!

Bayoboke b’Uhoraho, nimuhanike ibisingizo,

maze musingize izina ry’Uhoraho!

Izina ry’Uhoraho nirisingizwe,

ubu ngubu n’iteka ryose!

 

Kuva igihe izuba rirashe kugeza ubwo rirenga,

nihasingizwe izina ry’Uhoraho!

Uhoraho asumba kure amahanga yose,

n’ikuzo rye rigasumba ijuru.

 

Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu,

maze akunama areba ijuru n’isi hasi ye?

Ahagurutsa indushyi mu mukungugu,

akavana umutindi mu cyavu.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11,29-32

Abantu bamaze guterana ari benshi, Yezu arababwira ati «Ab’iyi ngoma ni abantu babi! Barashaka ikimenyetso; nyamara nta kindi kimenyetso bazahabwa, atari icya Yonasi. Nk’uko Yonasi yabereye Abanyaninivi ikimenyetso, ni na ko Umwana w’umuntu azakibera ab’iyi ngoma. Ku munsi w’urubanza, umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni, kandi hano hari uruta Salomoni! Kuri uwo munsi w’urubanza, Abanyaninivi na bo bazahagurukira ab’iyi ngoma maze babatsinde, kuko bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi.
Publié le