Amasomo yo ku wa mbere, Icya 29 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 4,20-25

Bavandimwe,  Abrahamu ntiyigeze acogora mu kwemera areba umubiri we washaje — yakabakabaga imyaka ijana — n’inda ya Sara yumiranye, kuko urupfu rwari rwarabatashye bombi. Ntiyabura ubwizere ngo ashidikanye isezerano ry’Imana, ahubwo akomezwa n’ukwemera maze yiragiza ikuzo ry’Imana. Yiyemeza rwose ko ishobora kuzuza icyo yasezeranye. Ni yo mpamvu ibyo byatumye agirwa intungane. Nyamara si we wenyine byandikiwe ko ukwemera kugeza ku butungane; natwe ni uko bizamera, twe twemera Uwazutse mu bapfuye, Yezu umwami wacu, watangiwe ibyaha byacu, akazukira kutugira intungane.

Indirimbo: Luka 1,69-70, 71-72, 73-75

Yatugoboreye ububasha budukiza

mu nzu ya Dawudi umugaragu we,

nk’uko abahanuzi be batagatifu

bari barabitumenyesheje kuva kera

ko azadukiza abanzi bacu,

akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose.

Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu,

maze yibuka isezerano rye ritagatifu,

ya ndahiro yarahiye Abrahamu umubyeyi wacu,

avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu,

azaduha kumukorera nta cyo twikanga,

turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane,

iminsi yose y’ukubaho kwacu.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12,13-21

Nuko umwe muri rubanda abwira Yezu ati «Mwigisha, mbwirira umuvandimwe wanjye tugabane umurage wacu.» Ariko we aramusubiza ati «Wa muntu we, ni nde wangize umucamanza wanyu cyangwa ngo mbagabanye ibyanyu?» Yungamo ati «Muramenye, mwirinde kugira irari ry’ibintu, kuko n’aho umuntu yatunga ibintu byinshi bite, nta bwo ari byo byamubeshaho.» Nuko abacira uyu mugani, ati «Habayeho umuntu w’umukungu wari wejeje imyaka myinshi. Aribaza ati ‘Ndagira nte, ko ari nta ho mfite mpunika imyaka yanjye?’ Nuko aribwira ati ‘Dore uko ngiye kubigenza: ndasenya ibigega mfite, nubake ibindi bibiruta; mpunikemo ingano zanjye n’ibindi bintu byanjye byose. Maze nzibwire nti: dore mfite ibintu byinshi mpunitse, bizamaza igihe kirekire; ubu ngiye kuruhuka, ndye, nywe, ndabagire.’ Ariko Imana iramubwira iti ‘Wa kiburabwenge we, muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibya nde?’ Nguko uko bimerera umuntu wikungahaza ubwe, aho guharanira ubukungu buva ku Mana.»

Publié le