Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi 2,1-10
Bavandimwe, namwe kandi mwari mwarapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha mwiberagamo kera, igihe mwakurikizaga imigenzo y’iyi si, n’Umugenga w’ibyo mu nsi y’ikirere, wa mwuka ukorera mu bagomera Imana . . . Kandi natwe twese kera twari tumeze nka bo, dukurikira irari ry’umubiri wacu, dukora gusa ibyo umubiri ushaka n’ibyifuzo byawo bibi; yewe, ku bwacu twari twikururiye uburakari bw’Imana kimwe na bo. Ariko Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje; kubera urukundo rwinshi yadukunze, n’ubwo twari twarapfuye tuzize ibyaha byacu bwose, yadushubije ubugingo hamwe na Kristu: rwose, kuba mwarakijijwe, mubikesha ubuntu bwayo! Nuko hamwe na We iratuzura, maze itwicaza mu ijuru turi muri Kristu Yezu. Bityo, igiriye ubuntu bwayo yatugaragarije muri Yezu Kristu, yashatse kwerekana mu bihe bizaza ubukungu butagereranywa bw’ineza yayo. Koko mwakijijwe ku buntu, mubikesha ukwemera; nta bwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni ku bw’ingabire y’Imana. Ntibyatewe n’ibyo mwakoze, kugira ngo hatazagira uwirata. Koko rero, Imana ni Yo yaduhanze, kandi twaremewe muri Kristu Yezu, kugira ngo dushishikarire ibikorwa byiza Imana yateguye kuva kera igira ngo bijye bituranga iteka.
Zaburi ya 99(100), 1-2, 3, 4, 5
Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose,
nimumugaragire mwishimye,
nimumusanganize impundu z’ibyishimo!
Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,
ni we waturemye, none turi abe,
turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.
Nimutahe amarembo ye mumushimira,
mwinjirane ibisingizo mu ngombe ze,
mumusingize, murate izina rye.
Kuko Uhoraho ari umugwaneza,
urukundo rwe ruhoraho iteka,
ubudahemuka bwe bugahoraho uko ibihe bigenda bisimburana.