Isomo rya 1: Abahebureyi 9, 15.24-28
Bavandimwe, Kristu yabaye ishingiro ry’Isezerano rishya, kuko yapfiriye gukiza ibicumuro by’abari bakigengwa n’Isezerano rya mbere, kandi ngo abatowe bazahabwe umurage w’iteka wabasezeranijwe. Koko Kristu ntiyinjiye mu ngoro yubatswe n’abantu yacaga amarenga y’Ingoro y’ukuri, ahubwo yatashye mu Ijuru ubwaryo, kugira ngo aduhagararire ubu ngubu imbere y’Imana. Kandi ntiyagombaga kwitamba ubwe incuro nyinshi, nk’uko umuherezabitambo mukuru yinjiranaga buri mwaka ahatagatifu rwose amaraso atari aye. Iyo biba ibyo, Kristu aba yaragombye kubabara incuro nyinshi kuva isi ikiremwa. Mu by’ukuri yahingutse rimwe rizima, ibihe byuzurijwe, kugira ngo icyaha agihanagurishe igitambo cye. Nk’uko kandi umuntu wese yagenewe gupfa rimwe rizima, nyuma agacirwa urubanza, ni na ko Kristu yatuwe ho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa kabiri bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose.
Zaburi ya 97(98),1, 2-3ab, 3cd-4, 5-6
R/ Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya
kuko yakoze ibintu by’ agatangaza!
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza
Indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,
byatumye atsinda.
Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
Agirira inzu ya Israheli.
Imipaka yose y’isi,
yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
Nimuvuze impundu kandi muririmbe.
Nimucurangire Uhoraho ku nanga,
Ku nanga no mu majwi y’indirimbo;
Mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda,
nimusingize Umwami, Uhoraho.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 3, 22-30
N’abigishamategeko bari bavuye i Yeruzalemu baravugaga ngo «Yahanzweho na Belizebuli!» kandi ngo «Umutware wa roho mbi ni we yirukanisha roho mbi!» Nuko abakoranyiriza iruhande rwe, ababwirira mu migani ati «Sekibi yabasha ate kwiyirukana? Ingoma yibyayemo amahari ntishobora gukomera. N’umuryango wabyaye amahari, na wo ntushobora gukomera. Niba rero Sekibi yirwanya akicamo ibice, ntaba agikomeye, ake kaba kashobotse! Kandi nta muntu ushobora kwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo asahure ibintu bye, atabanje kuboha uwo munyamaboko, hanyuma ngo abone uko asahura inzu ye. Ndababwira ukuri, abana b’abantu bazakizwa ibyaha byose bakoze, ndetse n’ibitutsi batutse Imana. Nyamara uzaba yaratutse Roho Mutagatifu, nta bwo azagirirwa imbabazi bibaho; ahubwo azashinjwa igicumuro cye iteka.» Yezu yababwiye ibyo, abitewe n’uko bavugaga ngo «Yahanzweho na roho mbi.»