Amasomo yo ku wa mbere, Icya 30 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 8, 12-17

Bavandimwe, turimo umwenda ariko si uw’umubiri, byatuma tugomba kubaho tugengwa n’umubiri. Kuko nimubaho mugengwa n’umubiri, muzapfa ; ariko niba ku bwa roho mucitse ku bikorwa b’umubiri, muzabaho. Abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana. Kandi rero ntimwahawe roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba, ahubwo mwahawe roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi, igatuma dutera hejuru tuti “Abba! Data !” Roho uwo nyine afatanya na roho yacu guhamya ko turi abana birmana. Kandi ubwo turi abana turi n’abagenerwamurage; abagenerwamurage b’Imana, bityo n’abasangiramurage ba Kristu niba ariko tubabarana na We, ngo tuzahabwe ikuzo hamwe na We.

Zaburi ya 67 (68), 2.4, 6-7ab, 20-21

R/ Imana yacu, ni Imana yuje imitsindo.

Imana nihaguruke, maze abanzi bayo bakwire imishwaro,
n’abayirwanya bahungire kure yayo.
Naho intungane zihore mu byishim,
zitete imbere y’Imana,
zihamirize ubudahwema zinezerewe.

Ni Umubyeyi umenya imfubyi, akanarenganura abapfakazi ;
nguko uko Imana imeze mu Ngoro yayo ntagatifu.
Abatagira kivurira, Imana ibubakira urugo,
imfungwa ikazibohora, ikazisubiza umudendezo.

Nyagasani aragahora asingizwa iminsi yose!
Iyo Mana ni yo dukesha gutsinda.
Iyo Mana ni yo itubera Imana yuje imitsindo,
Nyagasani Uhoraho ni we utuma umuntu ahonoka urupfu.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 13, 10-17

Muri icyo, Yezu yigishiriza mu isengero ku munsi w’isabato. 11Icyo gihe hari umugore wari umaze imyaka cumi n’umunani, afashwe n’indwara yari yaramumugaje. Yarububaga ntashobore kunamuka na gato, Yezu amubonye aramuhamagara, aramubwira ati « Mugore, dore ukize ubumuga bwawe. » Nuko amuramburiraho ibiganza ; ako kanya arunamuka, asingiza Imana.  Nuko umukuru w’isengero arakazwa n’uko Yezu yakijije umuntu ku isabato. Atangira kubwira rubanda ati « Hari iminsi itandatu yo gukoraho imirimo, mujye muza kwivuza kuri iyo minsi atari ku isabato. » Nyagasani aramusubiza ati «Mwa ndyarya mwe! Mbese buri muntu muri mwe, ku munsi w’isabato ntakura ikimasa cyangwa indogobe ye mu kiraro ngo ajye kuyuhira ? None uyu mwana wa Abrahamu Sekibi yaboshye imyaka cumi n’umunani, ngo ntiyakurwa ku ngoyi ku munsi w’isabato?» Amaze kuvuga atyo abanzi be bose bagira ikimwaro, naho rubanda rwishimira ibitangaza yakoraga.

Publié le