Amasomo ya Misa yo ku wa Mbere – Icya 30 gisanzwe A, Mbangikane

Isomo rya 1: Abanyefezi 4,32;5,1-8

Bavandimwe, ahubwo nimugirirane ineza n’impuhwe, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristu. Nimwigane rero Imana, ubwo muri abana bayo ikunda; mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze, maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza, bigashimisha Imana. Naho ibyerekeye ubusambanyi, ubwandavure iyo buva bukagera, kimwe n’ubugugu, ibyo ntibikanavugwe muri mwe; ni ko bikwiye mu batagatifujwe. Kandi amagambo ateye isoni, ay’amanjwe, n’amahomvu, na byo ni uko; ahubwo muhore mushimira Imana. Koko rero mubimenye neza: nta musambanyi, cyangwa uwandavuye, cyangwa umunyabugugu — we uhindura iby’isi ikigirwamana cye —, abo bose, nta wuzagira umugabane mu Ngoma ya Kristu n’Imana. Kandi ntihazagire ubahendesha amagambo atagira aho ashingiye, kuko ari ibyo ngibyo bitera Imana kurakarira abayigomera. Ntimugafatanye n’abo bantu. Koko rero, kera mwigeze kuba umwijima, naho ubu ngubu mwagizwe urumuri muri Nyagasani; nimugenze nk’abana b’urumuri.

Zaburi ya 1, 1-2, 3-4a, 4bc-6

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro!

 

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

 Naho ku bagiranabi si uko bigenda:

 

bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 13,10-17

Nuko Yezu yigishiriza mu isengero ku munsi w’isabato. Icyo gihe, hari umugore wari umaze imyaka cumi n’umunani afashwe n’indwara yari yaramumugaje. Yarububaga, ntashobore kunamuka na gato. Yezu amubonye, aramuhamagara aramubwira ati «Mugore, dore ukize ubumuga bwawe.» Nuko amuramburiraho ibiganza; ako kanya arunamuka, asingiza Imana.
Nuko umukuru w’isengero arakazwa n’uko Yezu yakijije umuntu ku isabato. Atangira kubwira rubanda ati «Hari iminsi itandatu yo gukoraho imirimo, mujye muza kwivuza kuri iyo minsi, atari ku isabato.» Nyagasani aramusubiza ati «Mwa ndyarya mwe! Mbese buri muntu muri mwe, ku munsi w’isabato, ntakura ikimasa cyangwa indogobe ye mu kiraro, ngo ajye kuyuhira? None, uyu mwana wa Abrahamu Sekibi yaboshye imyaka cumi n’umunani, ngo ntiyakurwa ku ngoyi ku munsi w’isabato?» Amaze kuvuga atyo, abanzi be bose bagira ikimwaro, naho rubanda rwishimira ibitangaza yakoraga.
Publié le