Isomo rya 1: Abanyafilipi 2,1-4
Bavandimwe, niba rero inkunga yanyu iri muri Kristu, niba koko mutera imbere mu rukundo, niba koko muhuriye kuri Roho Mutagatifu, niba kandi mufite umutima w’impuhwe, ngaho nimunsenderezemo ibyishimo, mutekereza kimwe, muhuje urukundo, muhuje n’umutima, murangamiye bimwe. Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta. Mwoye guharanira ibyanyu gusa, ahubwo mwite no ku by’abandi.
Zaburi ya 130 (131), 1, 2, 3
Uhoraho, umutima wanjye nta cyo wakwiratana,
n’amaso yanjye nta cyo arangamiye;
nta bwo ndarikiye ubukuru,
cyangwa ibintu by’agatangaza bindenze.
Ahubwo umutima wanjye uratuje, kandi uriyoroheje,
nk’umwana w’igitambambuga mu gituza cya nyina!
Israheli, wiringire Uhoraho,
kuva ubu n’iteka ryose!