Amasomo yo ku wa Mbere – Icya 32 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Tito 1,1-9

Jyewe Pawulo, umugaragu w’Imana n’intumwa ya Yezu Kristu igenewe kugeza intore z’Imana ku kwemera no ku bumenyi bw’ukuri guhuje n’ubusabaniramana, mu bwizere bwo kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranye mbere y’ibihe bya kera na kare, maze amagingo yagennye yagera ikamenyekanya ijambo ryayo ibigirishije iyamamazabutumwa nashinzwe ku bushake bw’Imana Umukiza wacu: kuri Tito, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu byerekeye ukwemera duhuriyeho, nkwifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umukiza wacu. Nagusize i Kireta ari ukugira ngo utunganye ibyo nasize bituzuye, kandi ngo ushyireho abakuru b’ikoraniro mu migi yose ukurikije amabwiriza naguhaye. Buri wese uhawe ubwo bukuru agomba kuba ari indakemwa, yarashyingiwe rimwe risa, afite abana bemera batavugwaho ubwomanzi cyangwa kuba intumvira. Koko rero, umwepiskopi, kubera ko ari umugabuzi w’ibintu by’Imana, agomba kuba indakemwa, ntabe umwirasi n’umunyamwaga, ntabe umunywi n’indwanyi, ntabe n’umuntu ukurikiranye inyungu itanyuze mu mucyo, ahubwo akamenya kwakira abamugana, agakunda ibiboneye, akitonda, akaba intabera n’umuyoboke ku Mana, akamenya kwitsinda, kandi akihatira gutanga inyigisho zitagoragora, zihuje n’idini, kugira ngo abone uko ashishikariza abandi inyigisho ziboneye, n’uko kandi amwaza abamugisha impaka.

Zaburi ya 23 (24), 1-2, 3-4ab, 5-6

Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo,

yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.

Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,

anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,

maze agahagarara ahantu he hatagatifu?

Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye,

ntararikire na busa ibintu by’amahomvu,

kandi ntarahire ibinyoma.

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,

n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.

Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,

bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 17,1-6

Nuko Yezu abwira abigishwa be ati «Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho! Ikiruta kuri we, ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu nyanja, ataragira uwo agusha muri aba batoya. Murabyitondere! Umuvandimwe wawe nagucumuraho, ubimuhane ukomeje, maze niyicuza, umubabarire. Ndetse nagucumuraho karindwi mu munsi, akakwitwaraho karindwi avuga ati ‘Ndabyicujije’, uzamubabarire.» Nuko intumwa zibwira Yezu ziti «Twongerere ukwemera.» Nyagasani arabasubiza ati «Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti ’Randuka, ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira.

Publié le