Amasomo yo ku wa mbere, Icya 34 gisanzwe

Isomo rya 1: Daniyeli 1,1-6.8-20

Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Yoyakimu, umwami wa Yuda, Nebukadinetsari umwami w’i Babiloni atera Yeruzalemu, arayigota. Nuko Nyagasani amwegurira Yoyakimu, umwami wa Yuda, hamwe n’igice cy’ibikoresho byo mu Ngoro y’Imana; abijyana mu gihugu cya Shineyari maze abishyira mu nzu y’ibigirwamana bye.

Umwami ategeka Ashipenazi, umutware w’inyarurembo ze, kuzana bamwe mu bana b’Abayisraheli bo mu bwoko bwa cyami cyangwa abakomoka mu miryango ikomeye; mbese abasore batarangwaho inenge kandi bafite n’uburanga, bigishijwe ubuhanga bwose, bakaba abahanga mu bumenyi n’abashishozi mu by’ubwenge, bakagira n’imbaraga ku buryo bashobora kuba mu nyarurembo z’umwami, kugira ngo bigishwe inyandiko n’ururimi by’Abakalideya. Umwami abagenera igaburo rya buri munsi, rizajya rivanwa ku biribwa bye bwite no kuri divayi yanywagaho. Ubwo bagenerwa kwigishwa imyaka itatu yose, yazashira bakabona gutangira imirimo y’umwami.

Abo basore barimo Abanyayudeya, ari bo: Daniyeli, Ananiya, Misayeli na Azariya. Ubwo rero, Daniyeli yiyemeza kutihumanya arya ku biribwa by’umwami, ananywa kuri divayi ye, yinginga umutware w’inyarurembo ngo amurinde ubwo bwandure. Imana iha Daniyeli kugira ubutoni kuri uwo mutware w’inyarurembo, amugirira impuhwe. Ariko umutware w’inyarurembo abwira Daniyeli, ati «Ndatinya umwami, databuja, wabageneye ibiribwa n’ibinyobwa. Aramutse rero abonye munanutse kurusha abandi basore bo mu kigero cyanyu, ni jye umwami yahanisha urupfu ampora mwebwe.» Daniyeli ni ko kubwira uwari washyizweho n’umutware w’inyarurembo kurinda Daniyeli, Ananiya, Misayeli na Azariya, ati «Ndakwinginze ngo ugerageze abagaragu bawe mu minsi cumi; batugaburire imboga kandi baduhe n’amazi abe ari yo tunywa, hanyuma uzagereranye imimerere yacu n’iy’abasore barya ku biribwa by’umwami, maze uzategeke abagaragu bawe ukurikije ibyo uzaba wabonye.» Uwabarindaga yemera ibyo bari bamusabye, abagerageza iminsi cumi. Nyuma y’iminsi cumi bari bameze neza kandi babyibushye, kurusha ba basore baryaga ku biribwa by’umwami. Kuva ubwo, uwo murinzi akuraho ibiribwa bari baragenewe na divayi bagombaga kunywa, akajya abaha imboga.

Abo basore uko ari bane, Imana ibaha ubumenyi n’ubujijukirwe mu byerekeye inyandiko n’ubuhanga; ariko Daniyeli we akagira n’ubushobozi bwo gusobanura amabonekerwa n’inzozi. Igihe umwami yategetse ko bazabamuzanira kirangiye, umutware w’inyarurembo abageza kuri Nebukadinetsari. Umwami aganira na bo, maze muri abo basore bose ntihabonekamo abameze nka Daniyeli, Ananiya, Misayeli na Azariya. Nuko batangira imirimo y’umwami, yagira icyo ababaza ku byerekeye ubuhanga n’ubwitonzi, agasanga basumbye incuro cumi abanyabugeni n’abapfumu b’igihugu cye cyose.

 

Indirimbo ya Daniyeli 3, 52, 53, 54, 55, 56

 «Singizwa Nyagasani, Mana y’abasekuruza bacu,

himbazwa kandi uratwe iteka ryose.
Nihasingizwe izina ryawe ritagatifu ryuje ikuzo,
niriririmbwe kandi riratwe iteka ryose.
Singirizwa mu Ngoro y’ikuzo ryawe ritagatifu,
ririmbwa kuruta byose kandi uratwe iteka ryose.
Singirizwa ku ntebe yawe y’ubwami,
ririmbwa kuruta byose kandi ushimagizwe iteka ryose.
Singizwa, wowe umenya iby’ikuzimu,
ugateka ku bakerubimu,
himbazwa kuruta byose kandi uririmbwe iteka ryose.
Singirizwa mu bushorishori bw’ijuru,
ririmbwa kandi uhabwe ikuzo iteka ryose.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,1-4

Nuko Yezu yubura amaso, abona abakungu bashyiraga imfashanyo zabo mu bubiko bw’amaturo. Abona n’umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri. Nuko aravuga ati «Ndababwira ukuri: uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi gutura. Kuko bariya bose bashyizemo amaturo avuye mu by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose mu bukene bwe.»

Publié le