Amasomo yo ku wa Mbere – Icya 34, A, Mbangikane

Isomo rya 1:  Ibyahishuwe 14, 1-3.4b-5

Nuko mbona Ntama wari uhagaze ku musozi wa Siyoni, ari kumwe na ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bafite izina rye, ndetse n’izina rya Se, ryanditse ku gahanga kabo. Hanyuma numva ijwi riturutse mu ijuru, rimeze nk’urusumo rw’amazi nyamwinshi y’inyanja, cyangwa nk’umuhindagano ukaze w’inkuba. Iryo jwi numvise kandi, ryari rimeze nk’indirimbo y’abacuranzi, bakoze ku mirya y’inanga zabo. Baririmbaga indirimbo nshya bari imbere y’intebe y’ubwami, n’imbere ya bya Binyabuzima bine n’Abakambwe. Kandi nta wundi washoboraga kwiga iyo ndirimbo, uretse ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, barokotse mu isi. Ni bo bazaherekeza Ntama aho agiye hose. Barokotse mu bantu nk’umuganura ugenewe Imana na Ntama, kandi nta wigeze kubumva bavuga ibinyoma : ni abaziranenge.

Zaburi ya 23 (24), 1-2, 3-4ab, 5-6

Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo,

yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.

Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,

anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

 

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,

maze agahagarara ahantu he hatagatifu?

Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye,

ntararikire na busa ibintu by’amahomvu,

 

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,

n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.

Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,

bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21, 1-4

Nuko Yezu yubura amaso, abona abakungu bashyiraga imfashanyo zabo mu bubiko bw’amaturo . Abona n’umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri. Nuko aravuga ati «Ndababwira ukuri: uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi gutura. Kuko bariya bose bashyizemo amaturo avuye mu by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose mu bukene bwe.»

Publié le