Amasomo yo ku wa Mbere – Icya 4 cy’Igisibo

Isomo rya 1: Izayi 65,17-21

Uhoraho aravuga ati: Dore ngiye kurema ijuru rishya n’isi nshya; bityo, ibya kera byoye kuzibukwa ukundi, kugeza ubwo bitagitekerezwa. Ahubwo ibyo ngiye kurema ni ibyishimo n’umunezero bizahoraho, kuko umunezero nzarema ari Yeruzalemu, ibyishimo bikaba abaturage bayo. Koko nzanezerwa kubera Yeruzalemu, nsagwe n’ibyishimo kubera umuryango wanjye. Ntihazongera kumvikana amarira n’imiborogo. Ntihazongera gupfa uruhinja rw’iminsi mike, cyangwa se umusaza utagejeje ku gihe cye; kuko uzapfa ari muto, azaba amaze nibura imyaka ijana, utazagera ku myaka ijana azaba yaravumwe. Bazubaka amazu bayaturemo, bahinge imizabibu barye imbuto zayo.

Zaburi ya 29(30),2a.3-4, 5-6, 9.12a.13cd

Ndakurata, Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe,

Uhoraho, Mana yanjye, naragutakiye, maze urankiza;

Uhoraho, wanzamuye ikuzimu, maze ungarurira kure nenda gupfa.

Nimucurangire Uhoraho, mwebwe abayoboke be,

mumwogeze muririmba ubutungane bwe;

kuko uburakari bwe butamara akanya,

naho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka;

ijoro ryose riba amarira gusa,

ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo.

Ni bwo rero, Uhoraho, ngutabaje, 

ntakambira Umutegetsi wanjye,

Nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino,

Uhoraho Mana yanjye, nzagusingiza iteka ryose.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 4,43-54

Iyo minsi ibiri irangiye, Yezu ava aho, ajya mu Galileya. Yari yigeze kwemera ubwe ko ari nta muhanuzi wubahwa mu gihugu avukamo. Nuko agera mu Galileya, Abanyagalileya bamwakira neza, kuko bari babonye ibyo yari yakoreye i Yeruzalemu byose ku munsi mukuru; na bo bari bagiye mu munsi mukuru. Yezu agaruka rero i Kana ka Galileya, aho yari yahinduye amazi divayi. I Kafarinawumu hari umutware w’ibwami wari urwaje umwana. Yumvise ko Yezu yavuye mu Yudeya akaza mu Galileya, aramusanganira, aramwinginga ngo aze amukirize umwana kuko yari agiye gupfa. Yezu aramubwira ati «Iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza, ntimwemera.» Umutware aramubwira ati «Nyagasani, banguka umwana wanjye atarahwera.» Yezu aramusubiza ati «Genda, umwana wawe ni mutaraga.» Uwo muntu yemera ijambo Yezu amubwiye, aragenda. Abaye agitirimuka, abagaragu be baramusanganira, bamubwira ko umwana we ari muzima. Ababaza igihe yoroherewe, baramusubiza bati «Ni ejo ku isaha ya karindwi, ni bwo umuriro wamuvuyemo.» Se w’umwana amenya ko kuri iyo saha, ari bwo Yezu yamubwiraga ko umwana we ari mutaraga. Nuko aremera hamwe n’urugo rwe rwose. Icyo kiba ikimenyetso cya kabiri. Yezu yagikoze avuye mu Yudeya, agarutse mu Galileya.

Publié le