Amasomo yo ku wa mbere, Icya 4 C gisanzwe

Isomo rya 1: 2 samweli 15,13-14.30.16,5-13a.

Umuntu araza abwira Dawudi, ati «Imitima y’Abayisraheli yagarukiye Abusalomu.» Dawudi ni ko kubwira abagaragu be bose bari kumwe na we i Yeruzalemu, ati «Nimuhaguruke duhunge; kuko Abusalomu atazatureka. Nimuhaguruke bwangu, bitabaye ibyo, aradufata maze atugirire nabi kandi arimbuze umugi inkota.» Dawudi azamuka mu nzira ijya ku musozi w’imizeti, yazamukaga arira, apfutse mu mutwe kandi agenza ibirenge bisa. Abantu bari bamuherekeje na bo barariraga kandi bapfutse mu mutwe, bazamuka barira. Umwami Dawudi ageze i Bahurimu, hasohoka umugabo wo mu nzu ya Sawuli, witwaga Shimeyi mwene Gera. Uko yasohokaga ni ko yagendaga avumana. Atera Dawudi n’abagaragu b’umwami bose amabuye, nyamara imbaga yose n’ab’intwari bose bakikiza Dawudi. Dore ibyo Shimeyi yavugaga muri iyo mivumo ye «Genda, genda, wa mugome we umena amaraso! Uhoraho yakugaruyeho amaraso yose y’inzu ya Sawuli, wakuye ku ngoma. None Uhoraho yashubije ubwami mu biganza by’umuhungu wawe Abusalomu, naho wowe uri mu byago, kuko uri umuntu w’amaraso.» Nuko Abishayi mwene Seruya abwira umwami, ati «Ni kuki iriya mbwa yaboze yatuka umwami umutegetsi wanjye? Reka ntambuke, maze muce umutwe.» Umwami aravuga ati «Mpuriye he namwe, bene Seruya? Niba amvuma kandi akaba ari Uhoraho wamubwiye ati ’Genda uvume Dawudi’, ni nde wakubahuka kumubwira ati ’Kuki ukora ibyo ngibyo?’»
Dawudi abwira Abishayi n’abagaragu be bose, ati «Niba umuhungu wanjye, uwo nibyariye, ashaka kunyica, uriya Mubenyamini we ntiyagombye kurushaho? Nimumureke avumane, niba Uhoraho yabimubwiye. Ahari Uhoraho yazareba umubabaro wanjye, maze akansubiza ibyishimo mu mwanya w’imivumo y’uyu munsi.» Nuko Dawudi n’abantu be bakomeza inzira.

Zaburi ya 3,2-3.4-5.6-7.

Uhoraho, mbega ngo abandwanya baraba benshi!
Ni benshi bampagurukiye,
ni benshi bamvugiraho
ngo «Nta gakiza ateze ku Mana!»

Nyamara wowe, Uhoraho, uri ingabo inkingira;
ni wowe shema ryanjye,
ni wowe nkesha kwegura umutwe.
Ndangurura ijwi ngatabaza Uhoraho,
maze akansubiriza ku musozi we mutagatifu.

Ndaryama ngasinzira, nageraho ngakanguka:
igihe cyose Uhoraho ni we unshyigikiye.
Sintinya icyo gitero cy’abantu
bangose impande zose.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 5,1-20

Nuko bagera hakurya y’inyanja, mu gihugu cy’Abanyagerasa. Yezu akiva mu bwato, umuntu wahanzweho na roho mbi aturuka mu irimbi, aza amusanga. Yiberaga mu marimbi , kandi nta muntu wari ugishobora kumuboha, kabone n’iyo yakoresha umunyururu. Kenshi yari yaraboheshejwe n’ingoyi n’iminyururu, maze agaca iminyururu agacagagura n’ingoyi, kandi nta washoboraga kumufata ngo amuherane. Ijoro n’amanywa yahoraga ari mu marimbi, no mu misozi, avuza induru kandi yishishimuza amabuye. Nuko abona Yezu akiri kure, aza yiruka, aramupfukamira, maze atera hejuru cyane ati «Uranshakaho iki, Yezu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahije Imana, winyica urubozo!» Yezu koko yarayibwiraga ati «Roho mbi, va muri uyu muntu!» Maze arayibaza ati «Izina ryawe ni irihe?» Iramusubiza iti «Nitwa Gitero, kuko turi nyinshi.» Nuko iramwinginga cyane ngo atazirukana muri icyo gihugu. Kuri uwo musozi hari umukumbi munini w’ingurube zarishaga. Nuko roho mbi zinginga Yezu, ziti «Tureke twigire muri ziriya ngurube, tuzituremo.» Arabizemerera. Nuko roho mbi ziva muri uwo muntu, zinjira mu ngurube, maze uwo mukumbi wose ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu nyanja; uko zari nk’ibihumbi bibiri, ziroha mu nyanja. Nuko abashumba bazo barahunga, bajya kubimenyesha abari mu mugi n’abari mu cyaro na bo baza kureba ibyabaye. Basanga Yezu, babona na wa muntu wigeze guhangwaho na Gitero, ya roho mbi, yicaye, yambaye, kandi noneho yagaruye ubwenge. Nuko bashya ubwoba. Abari babibonye batekerereza abandi ibyabaye ku uwahanzweho, n’ibyabaye ku ngurube. Binginga Yezu ngo abavire mu gihugu. Ngo ajye mu bwato, wa muntu wigeze guhangwaho na roho mbi aramwinginga ngo bibanire. Yezu ntiyamwemerera, ahubwo aramubwira ati «Taha usange bene wanyu; ubatekerereze ibyo Nyagasani yakugiriye byose, n’ukuntu yakugiriye impuhwe.» Uwo muntu aragenda, atangira kwamamaza mu ntara ya Dekapoli ibyo Yezu yamugiriye byose. Nuko bose bagatangara.

Publié le