Amasomo yo ku wa mbere, Icya 5 C gisanzwe

Isomo rya 1: 1 bami 8, 1-7.9-13

Nuko Salomoni akoranyiriza iruhande rwe i Yeruzalemu abakuru ba Israheli, abatware b’imiryango n’ibikomangoma byo mu mazu y’Abayisraheli, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, babuvanye mu Murwa wa Dawudi, ari wo Siyoni. Abantu bose ba Israheli bateranira aho umwami Salomoni ari mu munsi mukuru, ubwo hari mu kwezi kwa Etanimu, ari ko kwa karindwi. Abakuru ba Israheli bamaze kuhagera, abaherezabitambo baheka Ubushyinguro. Bazamura Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Ihema ry’ibonaniro n’ibindi bintu byose byeguriwe Imana byo mu ihema — abaherezabitambo n’abalevi ni bo babizamuraga. — Umwami Salomoni n’ikoraniro ryose rya Israheli rimukikije imbere y’Ubushyinguro, batura ibitambo by’amatungo magufi n’amaremare adashobora kubarwa no kurondorwa kubera ubwinshi bwayo.

Abaherezabitambo bajyana Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho mu mwanya bwagenewe, mu cyumba gitagatifu rwose cy’Ingoro, ari ho hantu heguriwe Imana, mu nsi y’amababa y’abakerubimu. Koko rero, abakerubimu bari barambuye amababa yabo hejuru y’Ubushyinguro, agatwikira Ubushyinguro n’imijishi yabwo. Nta kintu kiri muri ubwo Bushyinguro, uretse ibisate bibiri by’amabuye Musa yashyizemo ari i Horebu, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n’Abayisraheli bava mu Misiri.

Abaherezabitambo bamaze gusohoka bavuye mu cyumba gitagatifu, igihu cyuzura Ingoro y’Uhoraho, ubwo abaherezabitambo ntibashobora guhagarara mu Ngoro y’Uhoraho yari yuzuyemo ikuzo ry’Uhoraho. Nuko Salomoni aravuga, ati
«Uhoraho, wiyemeje gutura mu gihu kibuditse!
Dore nakubakiye inzu ihebuje,

aho uzatura iteka ryose.»

 

Zaburi ya 131 (132), 1a.2b.4a.5a, 7-8, 9-10

Uhoraho, ibuka Dawudi,

agasezeranya Nyir’Ububasha wa Yakobo,

ngo amaso yanjye ahumirize,

ntarabonera Uhoraho ikibanza,

Nimuhogi twinjire aho atuye,

dupfukame imbere y’umusego w’ibirenge bye!

Haguruka, Uhoraho, uze mu buruhukiro bwawe,

wowe, n’Ubushyinguro bw’ububasha bwawe!

Abaherezabitambo bawe nibambare ubutungane,

maze abayoboke bawe bavuze impundu.

Girira umugaragu wawe Dawudi,

woye gutererana umwami wisigiye amavuta.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 6,53-56

Bamaze kwambuka, bagera i Genezareti, maze bashyikira ku nkombe. Bakiva mu bwato, abantu baramumenya, nuko bazenguruka ako karere kose, maze batangira kumuzanira abarwayi mu ngobyi, aho bumvaga yageze hose. N’aho Yezu yinjiraga hose, ari mu nsisiro, mu migi no mu midugudu, bashyiraga abarwayi ku kibuga, maze bakamusaba ngo abareke bakore ku ncunda z’umwambaro we. Nuko abamukozeho bose bagakira.

Publié le