Isomo rya 1: Intangiriro 1,1-19
Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi. Isi yari ikivangavange kitagira ishusho kandi iriho ubusa. Umwijima wari ubundikiye inyanja y’amazi, n’umwuka w’Imana wahuhiraga hejuru yayo. Imana iravuga iti «Nihabeho urumuri!» Urumuri rubaho. Imana ibona ko urumuri ari rwiza, nuko itandukanya urumuri n’umwijima. Urumuri irwita amanywa, umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uba umunsi wa mbere. Imana iravuga iti «Nihabeho ikirere hagati y’amazi, gitandukanye amazi n’ayandi mazi!» Imana ihanga ikirere maze itandukanya amazi ari mu nsi y’ikirere n’amazi ari hejuru y’ikirere. Biba bityo. Ikirere Imana icyita ijuru. Burira buracya, uba umunsi wa kabiri. Imana iravuga iti «Amazi ari mu nsi y’ijuru nateranire hamwe, maze ahumutse hagaragare!» Biba bityo. Ahumutse Imana ihita ubutaka, ibidendezi by’amazi ibyita inyanja. Imana ibona ari byiza. Imana iravuga iti «Ubutaka nibumere ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti!» Biba bityo. Ubutaka bumera ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti. Imana ibona ari byiza. Burira buracya, uba umunsi wa gatatu. Imana iravuga iti «Nihabeho ibinyarumuri mu kirere cy’ijuru, bitandukanye amanywa n’ijoro, bibe ibimenyetso biranga ibihe by’amakoraniro, bijye kandi biranga iminsi n’imyaka; byakire mu kirere cy’ijuru, kugira ngo bimurikire isi!» Biba bityo. Nuko Imana ihanga ibinyarumuri binini bibiri: ikinyarumuri kinini kugira ngo kigenge amanywa, n’ikinyarumuri gito ngo kigenge ijoro; ihanga n’inyenyeri. Imana ibishyira mu kirere cy’ijuru kugira ngo bimurikire isi, no kugira ngo bigenge amanywa n’ijoro, bitandukanye urumuri n’umwijima. Imana ibona ari byiza. Burira buracya, uba umunsi wa kane.
Zaburi ya 103(104),1-2a.5-6.10.12.24.35c
Mutima wanjye, singiza Uhoraho!
Uhoraho, Mana yanjye, uri igihangange rwose!
Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane,
wambaye urumuri nk’igishura.
Isi wayiteretse mu kibanza cyayo,
ntizigera na rimwe ihungabana.
Wayisesuyeho inyanja nk’umwambaro,
amazi yayo agomererwa hejuru y’imisozi.
Uvubukisha amasoko y’amazi mu myoma,
agatemba hagati y’imisozi;
hafi yayo inyoni zo mu kirere zihubaka ibyari,
zikaririmba zibereye mu mashami.
Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi!
Byose wabikoranye ubwitonzi,
isi yuzuye ibiremwa byawe!
Mutima wanjye, singiza Uhoraho!
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 6,53-56
Bamaze kwambuka, bagera i Genezareti, maze bashyikira ku nkombe. Bakiva mu bwato, abantu baramumenya, nuko bazenguruka ako karere kose, maze batangira kumuzanira abarwayi mu ngobyi, aho bumvaga yageze hose. N’aho Yezu yinjiraga hose, ari mu nsisiro, mu migi no mu midugudu, bashyiraga abarwayi ku kibuga, maze bakamusaba ngo abareke bakore ku ncunda z’umwambaro we. Nuko abamukozeho bose bagakira.