Amasomo yo ku wa Mbere – Icya 6 gisanzwe

Isomo rya 1: Intangiriro 4,1-15.25

Muntu abonana na Eva, umugore we. Eva arasama abyara Kayini, maze aravuga ati «Nungutse umuntu nkesha Uhoraho.» Ku buheta abyara Abeli murumuna we. Abell aba umushumba w’amatungo, naho Kayini aba umuhinzi w’ubutaka. Igihe kirahita, Kayini ashyira Uhoraho amaturo avuye mu myaka y’imirima ye. Abeli na we azana uburiza mu matungo ye, agerekaho n’ibinure byayo. Uhoraho ashima Abeli n’amatuta ye, ariko ntiyashima Kayini n’amaturo ye. Kayini biramurakaza cyane, maze mu maso he harahinduka, yubika umutwe. Uhoraho abaza Kayini ati «Urakajwe n’iki? Kandi ni iki cyatumye uhinduka utyo mu maso? » Nugenza neza ntuzubura umutwe se? Naho nutagenza neza, itonde kuko icyaha kibunze ku irebe ry’umuryango wawe ngo kigusumire, ariko wowe ugomba kukirusha amaboko.»

Kayini abwira murumuna we Abeli ati «Tujyane mu mirima.» Nuko igihe bari mu mirima, Kayini asimbukira murumuna we Abeli maze aramwica. Uhoraho abaza Kayini ati « Abeli murumuna wawe ari hehe?» Undi ati «Simbizi! Mbese ndi umurinzi wa murumuna wanjye?» 10Uhoraho ati«Wakoze ibiki? Amaraso ya mururnuna wawe wamennye, ngaha arantabariza mu gitaka. Ubu ngubu ubaye ikivume ku butaka, bwo bwasamye ukabwuhira amaraso ya murumuna wawe. Nuhinga ubutaka ntibuzongera kukurumbukira; uzahora uri inzererezi yangara ku isi.» Kayini abwira Uhoraho ati «igihano umpaye kirakabije. Dore unyirukanye kuri ubu butaka, unciye no mu maso yawe. Nzahora ndi inzererezi nangara ku isi, kandi uzambona wese azanyica!» Uhoraho aramubwira ati «Yewe, uzica Kayini uwo ari we wese, azabihanirwa karindwi. » Nuko Uhoraho ashyira ikimenyetso kuri Kayini, kugira ngo uwo bazahura wese atazamukubita mu ngusho. Adamu abonana n’umugore we : umugore we abyara umuhungu amwita Seti, ati «Kuko lmana yanshumbushije indi mbuto mu kigwi cya Abeli, Kayini yishe.»

Zaburi ya 49 (50), 1.5a, 7ac-8, 16bc-17, 20-21ab

 R/ Nimuze duture Imana igitambo cyo kuyishimira.

Imana nya mana, ari yo Uhoraho,

ivuze ijambo rikoranya isi yose,

guhera mu burasirazuba kugeza mu burengero bwaryo.

Iti «Nimunkoranyirize abayoboke banjye.

 

« Tega amatwi muryango wanjye, ngiye kuvuga ;

jyewe Imana nkaba n’Imana yawe!

Ibitambo untura si byo nguhora,

kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.

 

«Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye,

no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye,

nyamara ntukunde gukosorwa,

maze amagambo yanjye ukayata hirya?

 

«Uricara ukavuga nabi umuvandimwe wawe,

bityo ukandagaza mwene nyoko.

Ibyo ni byo ukora none ukabona ko naceceka?

Wibwira se ko meze nka we?»

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 8,11-13

Muri icyo gihe, Abafarizayi baraza maze batangira kumwiyenzaho, bamusaba ikimenyetso giturutse mu ijuru, byo kumwinja. Nuko asuhuza umutima ati «Kuki abantu b’iki gihe bashaka ikimenyetso? Ndababwira ukuri, nta kimenyetso abantu b’ubu bateze kubona.» Nuko abasiga aho, arongera ajya mu bwato agana ku yindi nkombe y’inyanja. 

Publié le