Amasomo yo ku wa Mbere, Icya 7 C gisanzwe

Isomo rya 1: Yakobo Intumwa 3, 13-18

Bavandimwe, ni nde w’umuhanga n’umunyabwenge muri mwe? Nabyerekanishe imyifatire ye myiza, ko ibikorwa bye byuzuye ituze n’ubuhanga. Ariko niba mu mutima wanyu huzuyemo ishyari rikabije n’ubucabiranya, ntimukirate cyangwa ngo mubeshye muhinyura ukuri. Ubwo buhanga ntibukomoka mu ijuru; ahubwo ni ubw’isi, bukaba ubw’inyamaswa n’ubwa Sekibi. Koko rero ahari ishyari n’ubucabiranya, haba umuvurungano n’ibikorwa bibi by’amoko yose. Naho ubuhanga bukomoka mu ijuru, icya mbere cyo ni ubuziranenge, ni ubunyamahoro, ni ubunyarugwiro n’ubunyampuhwe, bukaba busendereye ineza kandi bukarumbuka imbuto nziza, ntibugire aho bubogamira kandi ntibugire uburyarya. Imbuto y’ubutungane ibibwa mu mahoro ku baharanira amahoro.

 Zaburi ya 18(19), 8, 9, 10, 15

R/ Amategeko y’Uhoraho anezereza umutima.

 

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

Rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

Abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

Akanezereza umutima;

Amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

Akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,  

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

Byose biba bitunganye.

 

Amagambo mvuga, n’ibyo umutima wanjye uzirikana,

nibijye bikunogera, wowe Uhoraho,

Rutare nisunga n’umurengezi wanjye! 

 

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 9, 14-29

Muri icyo gihe, Yezu na Petero na Yakobo na Yohani baza basanga abandi bigishwa be, maze babona ikivunge cy’abantu kibakikije, n’abigishamategeko bajyaga impaka na bo. Rubanda rwose bakimurabukwa barahomboka, maze biruka bajya kumusuhuza. Arababaza ati «Icyo mujyaho impaka na bo ni iki?» Umwe muri rubanda aramusubiza ati «Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye wahanzweho na roho mbi y’ikiragi. Iyo imweguye imutura hasi maze akazana urufuro, agahekenya amenyo kandi akagagara. Nasabye abigishwa bawe kuyirukana ntibabishobora.» Arababwira ati «Yemwe bantu b’iki gihe mutemera! Nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimunzanire uwo mwana.»

Baramumuzanira, Roho mbi ikibona Yezu icugusa umwana cyane, yikubita hasi, arigaragura azana urufuro. Yezu abaza se ati «Hashize igihe kingana iki agirwa atya?» Se  aramusubiza ati «Kuva mu bwana bwe. Incuro nyinshi yamuroshye mu muriro no mu mazi kugira ngo imwice; ariko niba hari icyo ushobora, tubabarire udutabare!» Yezu aramubwira ati: «Ngo niba hari icyo ushobora …? Erega byose bishobokera uwemera!» Ako kanya se w’umwana arangurura ijwi ati «Ndemera! Ariko komeza ukwemera kwanjye guke!»

Yezu abonye abantu baza banigana, akabukira roho mbi avuga ati «Wowe roho mbi umubuza kuvuga no kumva, ndagutegetse: va muri uwo mwana kandi ntukamugarukemo ukundi.» Roho mbi ivuza induru, icugusa umwana cyane, imusohokarno. Nuko uwo mwana amera nk’uwapfuye, ndetse bituma abantu benshi bavuga ngo « Yapfuye!» Naho Yezu amaze kumufata ukuboko, aramuhagurutsa, umwana arahagarara. Yezu yinjiye mu nzu, abigishwa be bamubariza ahiherereye bati «Kuki twebwe tutashoboye kuyirukana?» Arabasubiza ati «Buriya bwoko bwa roho mbi, nta kindi gishobora kubwirukana usibye isengesho.» 

Publié le