Amasomo yo ku wa Mbere, Icya 8 gisanzwe

Isomo rya 1: Mwene Siraki 17, 20-28

Ubuhemu bwabo ntibumwihisha,
ibyaha byabo byose bihora imbere y’Uhoraho.
Umuntu ugiriye neza mugenzi we,
Uhoraho amushyiraho ikimenyetso kidasibangana,
azahora amwitaho nk’imboni z’amaso ye.
Hanyuma azahaguruka abahembe ,
ishimwe ryabo arishyire ku mutwe wabo.
Naho abicuza, abaha kwisubiraho,
kandi agatera inkunga abagishidikanya.
Garukira Uhoraho wange ibyaha,
iyambaze uruhanga rwe ureke kumucumuraho.
Garukira Umusumbabyose, wiyame ubuhemu,
kandi wamaganire kure igiterashozi cyose.
Mu by’ukuri se, hari uwasingiriza Uhoraho ikuzimu,
mu kigwi cy’abazima batamusenga?
Uwapfuye hari uwo yashobora kurata kandi aba atakiriho?
Ufite amagara n’ubugingo ni we usingiza Uhoraho.

Zaburi ya 31 (32), 1-2.5.6.7

Hahirwa umuntu wababariwe igicumuro cye,
icyaha yakoze kikarenzwa amaso!

Hahirwa umuntu Uhoraho adahamya icyaha yakoze,
n’umutima we ntugire uburiganya.

Ni bwo rero nkwirezeho icyaha cyanjye,
sinazinzika amafuti yanjye.
Naravuze nti «Ngiye kubwira Uhoraho ibicumuro byanjye»,
maze nawe untura umutwaro w’ibyaha byanjye.

Ni ko ugenzereza umuyoboke wese ukwiyambaje,
igihe cyose aje akugana.
N’aho amazi y’umwuzure yasendera,
nta bwo ateze kumugeraho.

Ni wowe bwugamo bwanjye, ukandinda amakuba,
ugatuma mpanika indirimbo z’abarokowe.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10, 17-27

Yezu agihaguruka aho, umuntu aza yiruka amupfukama imbere, aramubaza ati «Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage?» Yezu aramubwira ati «Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine. Uzi amategeko: ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko .» Uwo muntu aramusubiza ati «Mwigisha, ibyo byose nabikurikije kuva mu buto bwanjye.» Yezu aramwitegereza yumva amukunze; aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: genda ugurishe ibyo utunze, ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire.» We ariko abyumvise arasuherwa, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi. Nuko Yezu araranganya amaso, abwira abigishwa be ati «Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y’Imana biruhije ku bakungu!» Abigishwa batangazwa n’ayo magambo; Yezu ariko abibasubiriramo ati «Bana banjye, mbega ukuntu biruhije kwinjira mu Ngoma y’Imana. Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’Imana!» Abigishwa barushaho gutangara, barabazanya bati «Ubwo se ni nde ushobora kurokoka?» Yezu arabitegereza, maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana birashoboka, kuko nta kinanira Imana.»

Publié le