Amasomo yo ku wa Mbere, Icya 9 gisanzwe

Isomo rya 1: Tobi 1, 3 ; 2, 1b- 8

Jyewe Tobiti, nagendeye mu nzira y’ukuri, nkurikiza ubutabera mu buzima bwanjye bwose. Nahaye abavandimwe banjye imfashanyo kimwe n’abo dusangiye ubwoko twajyananywe bunyago i Ninivi mu gihugu cy’Abanyashuru. Ku munsi wacu wa Pentekositi, ari na wo munsi mukuru mutagatifu w’Ibyumweru, batugaburira ibiryo bitetse neza, maze nkinja akabero kugira ngo mfungure. Banterera ameza, maze banzanira ibiryo byinshi by’amoko yose. Ni ko kubwira Tobi umuhungu wanjye, nti «Mwana wanjye, jya mu bavandimwe bacu twazananywe bunyago hano i Ninivi, maze nihagira uwo usanga akennye ariko akizirikana Uhoraho n’umutima we wose, uwo nguwo umuzane, aze dusangire. Ndagutegereza, mwana wanjye, kugeza igihe ugarukira.» Tobi aragenda, ajya gushaka uwaba umukene mu bavandimwe bacu, ariko ahita agaruka, arampamagara ati «Dawe!» Ndamusubiza nti «Ngaho mbwira, mwana wanjye.» Yungamo ati «Hari umuntu wo mu bwoko bwacu bamaze kwica, bamuhotoreye mu kibuga maze bamusiga aho.» Nuko nsimbuka ntagize n’icyo nkoza ku munwa, maze iyo ntumbi nyikura aho mu kibuga, nyihisha mu cyumba, ntegereje ko izuba rirenga nkayihamba. Ngarutse ndiyuhagira, hanyuma umugati wanjye nywuryana ishavu, maze nibuka amagambo umuhanuzi Amosi yavugiye kuri Beteli agira ati «Iminsi mikuru yanyu nzayihinduramo iminsi y’ibyago; n’indirimbo zanyu nzihindure iz’amaganya.» Nuko ndaturika ndarira. Izuba rimaze kurenga, ndagenda ncukura imva maze ndamuhamba. Abaturage bo baransekaga, bavuga bati «Nimurebe ra! Nta bwoba agifite! Amambere barabimuhigiye bagira ngo bamwice, aranyerera arahunga; none dore yongeye guhamba abapfu!»

Zaburi ya 111 (112), 1-2, 3-4, 5-6

Alleluya!

Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,

agahimbazwa n’amategeko ye!

Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu,

ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.

 

Ubukungu n’umunezero bibarizwa iwe,

n’ubutungane bwe buhoraho iteka.

Mu gihe cy’umwijima, yaka nk’urumuri,

rumurikira abantu b’intagorama.

 

Koko impuhwe, ineza n’ubutungane,

ni byo bimuranga.

Hahirwa umuntu ugira impuhwe, kandi akaguriza abandi,

ibintu bye aba abigengana ubutungane.

Nta bwo azigera ahungabana bibaho,

azasiga urwibutso rudasibangana.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 12,1-12

Nuko Yezu atangira kubabwira mu migani, avuga ati «Umuntu yateye imizabibu mu murima we, ayikikizaho uruzitiro, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo. Igihe cy’isarura kigeze, yohereza umugaragu kuri ba bahinzi, ngo bamumuhere ku mbuto z’imizabibu. Ariko bo basumira uwo mugaragu, baramuhondagura, bamwohereza amara masa. Arongera abatumaho undi mugaragu, uwo na we bamurema uruguma mu mutwe, baramutukagura. Nuko yoherezayo undi, we baramwica. Nyuma yohereza n’abandi benshi, bamwe barabakubita, abandi barabica. Hari hasigaye umwana we yakundaga, nyuma aba ari we abatumaho, yibwira ati ’Umwana wanjye we nta cyo bazamutwara.’ Ariko abahinzi bamubonye, barabwirana bati ’Dore uzamuzungura; nimuze tumwice, maze tuzazungure ibye.’ Nuko baramufata baramwica, bamujugunya inyuma y’umurima w’imizabibu. Mbese mubona nyir’imizabibu azakora iki? Azaza, arimbure abo bahinzi, maze imizabibu ayishinge abandi. Ntimwasomye se mu Byanditswe ngo
Ibuye ryajugunywe n’abubatsi,
ni ryo ryabaye insanganyarukuta.
Ngicyo icyo Nyagasani yakoze,
kikaba kibaye igitangaza mu maso yacu.’»
Bashaka uko bafata Yezu, ariko batinya rubanda. Bari bumvise neza ko ari bo yavugaga muri uwo mugani. Nuko bamusiga aho, barigendera.
Publié le