Amasomo yo ku wa mbere, Icya 2 cya Adiventi

Isomo rya 1: Izayi 35,1-10

Ubutayu n’ubutaka bubi nibihimbarwe, amayaga anezerwe kandi arabye indabyo. Natwikirwe n’indabyo zo mu mirima, nasabagire, abyine kandi atere urwamo rw’ibyishimo. Uhoraho yayagabiye ubwiza bw’imisozi ya Libani, uburabagirane bwa Karumeli n’ubwa Sharoni, kandi abantu bakazareba ikuzo ry’Uhoraho, ububengerane bw’Imana yacu. Nimukomeze amaboko yananiwe, mutere imbaraga amavi adandabirana, mubwire abakutse umutima, muti «Nimukomere, mwoye gutinya; dore Imana yanyu. Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza.» Nuko impumyi zizabone, n’ibipfamatwi bizumve. Abacumbagira bazasimbuke nk’impara, n’iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo. Ubutayu buzavubukamo amasoko, n’imigezi itembe ahantu h’amayaga. Ubutaka butwika buzahinduka ikiyaga, akarere kishwe n’inyota, kavubukemo amasoko y’amazi, naho mu ndiri y’ingunzu, hazamere imbingo n’imfunzo. Aho ngaho hazahangwa inzira, bayite inzira ntagatifu; uwahumanye ntazayinyuramo, kuko izagenerwa umuryango w’Uhoraho, kandi ab’ibipfamutima ntibazahacaracara. Nta we uzayihuriramo n’intare, nta n’inyamaswa y’inkazi izayibonekamo. Abazaba ab’Uhoraho, ni bo bazayinyuramo. Abakijijwe n’Uhoraho bazatahuka, bagere i Siyoni batera urwamo rw’ibyishimo. Ku ruhanga rwabo hazabengerana ibyishimo bitazashira, ibinezaneza n’umunezero bibasanganire, agahinda n’amaganya bizahunge.

Zaburi ya 84 (85), 9ab.10, 11-12, 13-14)

Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze,

aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be :

koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,

kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.

 

Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,

Ubutabera n’amahoro birahoberana.

Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,

maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

 

Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,

maze isi yacu izarumbuke imbuto.

Ubutabera buzamugenda imbere,

n’intambwe ze zigaragaze inzira. 

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 5, 17-26

Umunsi umwe Yezu yariho yigisha, imbere ye hicaye Abafarizayi n’abigishamategeko, baturutse mu nsisiro zose za Galileya n’iza Yudeya, n’abavuye i Yeruzalemeu. Ububasha bwa Nyagasani bwari bumurimo, bugatuma akiza indwara. Nuko haza abantu bari bahetse ikirema, bashaka kucyinjiza ngo bagishyire imbere ye. Babura aho bakinyuza, kubera ubwinshi bw’abantu bari aho. Nuko burira inzu bayikuraho amategura, bururukiriza ingobyi cyarimo imbere ya Yezu, hagati y’abari aho. Abonye ukwemera kwabo, Yezu aravuga ati «Wa muntu we, ibyaha byawe urabikijijwe.» Abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kwibaza bati « Uyu utuka Imana ni muntu ki? Ni nde ushobora gukiza ibyaha atari Imana yonyine?» Yezu amenye ibitekerezo byabo arababwira ati « Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mitima yanyu? Icyoroshye ni ikihe: ari ukuvuga ngo “Ibyaha byawe urabikijijwe” cyangwa kuvuga ngo “Haguruka ugende”? Nyamara kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha m unsi … », abwira ikirema ati «Ndabikubwiye : haguruka, ufate ingobyi yawe witahire!» Ako kanya ahaguruka bamureba, ajyana ingobyi yari aryamyemo, ataha asingiza Imana. Nuko bose barumirwa, basingiza Imana kandi barakangarana, bakavuga bati « Uyu munsi twabonye ibintu bitangaje!»

Publié le