Amasomo yo ku wa mbere w’icya 3 cya Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 6, 8-15

Sitefano, wa muntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda. Ariko abantu bo mu isengero ryitwa « iry’ababohowe », hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano. Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe kimwe na Roho wamuvugiragamo, bituma bagurira abantu ngo bavuge bati «Twamwumvise avuga amagambo atuka Musa n’Imana. » Nuko bahuruza rubanda hamwe n’abakuru b’umuryango n’abigishamategeko ; baraza bamugwa gitumo baramufata, bamujyana mu Nama nkuru. Ni ko kuzana abashinjabinyoma baravuga bati «Uyu muntu ntahwema kuvuga amagambo asebya Ahantu hatagatifu kimwe n’Amategeko; tunamwumva avuga ko uwo Yezu w’i Nazareti azasenya aha hantu hatagatifu, akanahindura Amategeko twahawe na Musa. »Abari mu Nama nkuru bose baramwitegerezaga, maze babona mu ruhanga rwe hasa n’ah’umumalayika.

Zaburi ya 118 (119), 23-24, 26-27, 29-30

R/ Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo.

N’aho ibikomangoma byakorana bikamvuga nabi,
umugaragu wawe ahora azirikana ugushaka kwawe.
ibyemezo byawe bintera guhimbarwa,
imigambi yawe ni yo mfatiraho inama.

Nakugaragarije inzira zanjye, nawe uransubiza;
unyigishe ugushaka kwawe.
Unyumvishe inzira y’amabwiriza yawe,
kugira ngo njye nzirikana ibyiza byawe.

Urandinde inzira y’ikinyoma,
maze ungirire ubuntu, umpe amategeko yawe.
Nahisemo kutazagutenguha,
nsobanukirwa n’amateka yawe.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 6,22-29

Yezu yari yambutse inyanja agenda hejuru y’amazi. Bukeye ya mbaga y’abantu bari basigaye hakurya y’inyanja, babona ko nta bundi bwato bwari buhari uretse bumwe gusa, bari bazi kandi ko Yezu atari yabugiyemo hamwe n’abigishwa be, ahubwo ko abigishwa bari bagiye bonyine. Icyakora andi mato yari yaturutse i Tiberiya, hafi y’aho bari baririye imigati. Ya mbaga y’abantu ibonye ko Yezu n’abigishwa be batagihari, bajya mu mato bagana i Kafarinawumu kuhashakira Yezu. Bamusanze hakurya y’inyanja baramubaza bati « Mwigisha, wageze hano ryari ?» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.» Baramubaza bati «Twagenza dute kugira ngo dukore ibyo lmana ishima ?» Yezu arabasubiza ati «Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.»

Publié le