Amasomo yo ku wa mbere, Icya 5 cya Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 14,5-18

Muri Ikoniyo, abanyamahanga n’Abayahudi bajya inama n’abatware babo ngo bagirire nabi Intumwa, bazitere amabuye. Pawulo na Barinaba babimenye, bashaka ubuhungiro mu migi ya Lisitiri na Deribe yo muri Likawoniya, no mu turere tuyikikije. Na ho bakomeza kwamamaza Inkuru Nziza. Nuko i Lisitiri hakaba umuntu waremaye ibirenge, kuko yari yaravukanye ubumuga, atigeze atambuka. Umunsi umwe yari ateze amatwi Pawulo yigisha, Pawulo na we amwitegereje abona ko afite ukwemera guhagije kugira ngo akire, amubwira mu ijwi riranguruye ati «Haguruka, uhagarare wemye !» Umuntu arabaduka, aragenda. Rubanda rero ngo babone ibyo Pawulo amaze gukora, batera hejuru bavuga mu rurimi rwabo kavukire rwo muri Likawoniya bati « Imana zisa n’abantu zaje muri twe !» Nuko Barinaba bamwita « Zewusi », naho Pawulo bamwita « Herimesi », kuko ari we wakundaga gufata ijambo.Nuko umuherezabitambo w’ikigirwamana Zewusi, (ingoro yacyo ikaba yari ku irembo ry’umugi), azana ibimasa bitatse indabyo abishyira imbere y’irembo, kuko yashakaga we na rubanda gutura igitambo. Ariko Pawulo na Barinaba ngo bumve iyo nkuru, bashishimura imyambaro yabo maze biroha muri rubanda batera hejuru bati « Ibyo mukora ni ibiki ? Natwe turi abantu nkamwe. Inkuru Nziza tubamenyesha irabasaba ko mwigizayo ayo manjwe, ngo mugarukire Imana Nzima yaremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose. Mu bihe byo hambere yaretse amahanga yose akora ibyo yishakiye ; nyamara ntiyaretse gutanga ibimenyetso bihamya ubugiraneza bwayo : ibaha imvura n’ibihe by’uburumbuke, ikabahaza ibibatunga, n’imitima yanyu ikayuzuza ibyishimo. » Ayo magambo yabo atuma rubanda batuza ariko bigoranye, bityo bareka kubatura igitambo.

Zaburi ya 11B, 1ab-2, 3-4,15-16

R/Uhoraho, nta bwo ari twebwe, ahubwo ni izina ryawe ukwiye guhesha ishema!

 

Nta bwo ari twebwe, Uhoraho, nta bwo ari twebwe,

ahubwo ni izina ryawe ukwiye guhesha ishema.

Ni iki cyatuma amahanga avuga

ngo « Mbese Imana yabo iba hehe ?»

 

Imana yacu iba mu ijuru,

icyo ishatse cyose ikagikora.

Ibigirwamana byabo si ikindi, ni feza na zahabu,

ni ibintu byabumbwe n’intoki za muntu.

 

Murakagira umugisha w’Uhoraho,

we waremye ijuru n’isi !

ljuru ni ijuru ry’Uhoraho,

naho isi yayigabiye bene muntu.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 14,21-26

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati «Umenya amategeko yanjye kandi akayubaha, ni we unkunda. Kandi rero unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.» Yuda utari Isikariyoti aramubaza ati « Nyagasani, utewe n’iki kutwiyereka, ntiwiyereke isi ?» Yezu aramusubiza ati « Umuntu unkunda azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we. Utankunda ntamenya n’ijambo ryanjye ; kandi rero ijambo mwumvise si iryanjye, ni irya Data wantumye. Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose. »

Publié le