Amasomo yo ku wa Mbere – Icya 1gisanzwe, B

Isomo rya 1: Abahebureyi 1,1-6

Bavandimwe, Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera. Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyir’ikuzo mu ijuru. Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo. Koko rero, ni nde wo mu bamalayika lmana yigeze ibwira iti «Uri Umwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi?» Cyangwa se iti«Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana?» Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi yaravuze iti «Abamalayika bose b’Imana bazagupfukamire.»

Zaburi ya 96 (97),1-2,6-7,8bc-9

R/ Bamalayika b’Uhoraho, nimumuramye.

Uhoraho ni Umwami! Isi nihimbarwe,
Abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo!
Igicu cy’urwijiji kiramukikije,
ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

Ijuru riramamaza ubutabera bwe,
Maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.
Abayoboka ibigirwamana b se nibakorwe n’isoni,
abiratana bose ibyo bipfabusa;
bigirwamana mwese, nimupfukame imbere ye!

Imigi ya Yuda irahimbawe,
ku mpamvu y’imanza zawe, Uhoraho.
Kuko wowe Uhoraho,
uri Musumbabyose ku isi yose,
utambutse kure imana zose.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko1,14-20

Muri icyo gihe, Yohani amaze gutangwa, Yezu aza mu Galileya. Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana avuga ati «Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!» Uko yagendaga akikiye inyanja ya Galileya, abona Simoni na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. Yezu arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’ abantu.» Ako kanya basiga aho inshundura zabo baramukurikira.Yigiye imbere gatoya, abona Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; bariho batunganya inshundura zabo mu bwato. Ako kanya arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi mu bwato, hamwe n’abakozi be, baramukurikira

Publié le