Isomo rya 1: Ibarura 6,22-27
Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be: Abayisraheli muzajya mubaha umugisha muvuga muti:
‘Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde!
Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze!
Uhoraho akwiteho, kandi aguhe amahoro!’
Nguko uko bazambariza izina ryanjye ku Bayisraheli, nanjye mbahe umugisha.»
Zaburi ya 66 (67), 2b.3, 5abd, 7.8b
Imana nitubabarire, maze iduhe umugisha,
itwereke uruhanga rwayo rubengerana,
kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga,
n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza.
Mana yacu, imiryango yose nigusingize,
imiryango yose nigusingirize icyarimwe!
Amoko yose niyishime, aririmbe,
kuko utegekana ubutabera ibihugu byose,
ukagenga amahanga yose y’isi.
Mana yacu, imiryango yose nigusingize,
imiryango yose nigusingirize icyarimwe!
Ubutaka bwacu bweze imbuto,
Nyagasani, Imana yacu, aduhunda atyo imigisha.
Imana niduhe umugisha,
kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.
Isomo rya 2: Abanyagalati 4,4-7
Bavandimwe, ariko igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo, avuka ku mugore, kandi avuka agengwa n’amategeko, kugira ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko, maze duhabwe kuba abana Imana yihitiyemo. Kandi koko muri abana b’Imana, yo yohereje Roho w’Umwana wayo mu mitima yanyu ngo arangurure ijwi agira ati «Abba, Data.» Bityo rero ntukiri umugaragu, ahubwo uri umwana; kandi ubwo uri umwana, Imana iguha kuba n’umugenerwamurage.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 2,16-21
Nuko bagenda bihuta, basanga Mariya na Yozefu, n’uruhinja ruryamye mu kavure. Bamaze kureba bamenyesha hose ibyo bari babwiwe kuri uwo Mwana. Maze ababumvaga bose, batangazwa n’ibyo abashumba bavugaga. Mariya we yashyinguraga mu mutima we ibyabaye byose, akabizirikana. Nuko abashumba bataha bakuza Imana kandi bayisingiza, babitewe n’ibyo bari babonye kandi bumvise bihuje n’uko bari babibwiwe. Hashize iminsi munani, igihe cyo kugenya Umwana kiragera; bamwita izina rya Yezu, Malayika yari yamwise atarasamwa.