Amasomo yo ku ya 07 Mutarama, Igihe cya Noheli

Isomo rya 1: 1Yohani 5,14-21

Nkoramutima zanjye, dore rero amizero dufite muri We: nitugira icyo tumusaba, gihuje n’ugushaka kwe, azatwumva. Ubwo rero tuzi ko atwumva mu byo tumusabye ibyo ari byo byose, tunamenyereho ko dutunze ibyo twamusabye. Niba umuntu abonye umuvandimwe we akora icyaha, ariko icyaha kitajyana mu rupfu, namusabire; maze Imana imuhe ubugingo, niba koko icyaha yakoze kitajyana mu rupfu. Habaho icyaha kijyana mu rupfu: uwakoze icyo si we mvuze ko mugomba gusabira. Ubugome bwose ni icyaha, ariko icyaha kibonetse cyose ntikijyana mu rupfu. Tuzi ko umuntu wese wabyawe n’Imana atongera gucumura ukundi, ahubwo Umwana w’Imana aramurinda, maze Sekibi ntamugireho ububasha. Tuzi yuko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bakagengwa na Sekibi. Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba Imana n’ubugingo buhoraho. Twana twanjye, nimwirinde ibigirwamana

Zaburi ya 149,1-2,3-4,5-6a.9b

Alleluya! Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.

Israheli niyishimire Uwayiremye,

abahungu b’i Siyoni bahimbazwe

n’ibirori bakorera umwami wabo.

Nibasingize izina rye bahamiriza,

bamuvugirize ingoma n’inanga.

Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,

ab’intamenyekana akabahaza umukiro.

Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,

ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo;

bakore mu gahogo barata Imana.

Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana!

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 2,1-12

Ku munsi wa gatatu, i Kana mu Galileya bacyuza ubukwe. Nyina wa Yezu yari yabutashye. Kandi Yezu n’abigishwa be bari babutumiwemo. Divayi imaze gushira, nyina wa Yezu aramubwira ati «Nta divayi bagifite.» Yezu aramusubiza ati «Mubyeyi, ari jye ari nawe, ibyo tubigenzemo dute? Byongeye igihe cyanjye ntikiragera.» Nyina abwira abaherezaga, ati «Icyo ababwira cyose mugikore.»
Hari hateretse intango esheshatu zibaje mu mabuye, zagenewe imihango y’Abayahudi yo kwiyuhagira. Intango yose yajyagamo incuro ebyiri cyangwa eshatu z’ikibindi. Yezu arababwira ati «Nimwuzuze amazi izo ntango.» Barazisendereza kugeza ku rugara. Yezu arongera, arababwira ati «Ngaho noneho nimudahe, mushyire umutegeka w’ubukwe.» Baramushyira. Umutegeka w’ubukwe amaze gusogongera ku mazi yahindutse divayi, atazi aho iyo divayi iturutse, abahereza bari bavomye bo bari bahazi, nuko ahamagara umukwe, aramubwira ati «Ubusanzwe umuntu arabanza agatereka inzoga nziza, bamara guhaga, agaheruka itari nziza. Wowe ariko wakomeje gutereka inziza kugeza ubu!»
Aho i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, nuko abigishwa be baramwemera. Ibyo birangiye, Yezu amanuka ajya i Kafarinawumu ari kumwe na nyina n’abavandimwe be n’abigishwa be, nuko bahamara iminsi mikeya.
Publié le