Isomo rya 1: 1Yohani 5,14-21
Nkoramutima zanjye, dore rero amizero dufite muri We: nitugira icyo tumusaba, gihuje n’ugushaka kwe, azatwumva. Ubwo rero tuzi ko atwumva mu byo tumusabye ibyo ari byo byose, tunamenyereho ko dutunze ibyo twamusabye. Niba umuntu abonye umuvandimwe we akora icyaha, ariko icyaha kitajyana mu rupfu, namusabire; maze Imana imuhe ubugingo, niba koko icyaha yakoze kitajyana mu rupfu. Habaho icyaha kijyana mu rupfu: uwakoze icyo si we mvuze ko mugomba gusabira. Ubugome bwose ni icyaha, ariko icyaha kibonetse cyose ntikijyana mu rupfu. Tuzi ko umuntu wese wabyawe n’Imana atongera gucumura ukundi, ahubwo Umwana w’Imana aramurinda, maze Sekibi ntamugireho ububasha. Tuzi yuko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bakagengwa na Sekibi. Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba Imana n’ubugingo buhoraho. Twana twanjye, nimwirinde ibigirwamana
Zaburi ya 149,1-2,3-4,5-6a.9b
Alleluya! Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.
Israheli niyishimire Uwayiremye,
abahungu b’i Siyoni bahimbazwe
n’ibirori bakorera umwami wabo.
Nibasingize izina rye bahamiriza,
bamuvugirize ingoma n’inanga.
Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,
ab’intamenyekana akabahaza umukiro.
Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,
ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo;
bakore mu gahogo barata Imana.
Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana!