Amasomo yo ku munsi wa Mutagatifu Tomasi Intumwa

Isomo rya 1: Abanyefezi 2,19-22

Bavandimwe, nuko rero ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke; ahubwo musangiye ubwenegihugu n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana. Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira. Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka ingoro ntagatifu ibereye Nyagasani. Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu.

Zaburi ya 116 (117),1,2

R/Uhoraho nasingizwe hose

Alleluya!

Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho,

miryango mwese, mumwamamaze;

kuko urukundo adukunda rutagira urugero,

n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka!

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 20,24-29

Tomasi umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyari kumwe na bo igihe Yezu aje. Nuko abandi bigishwa baramubwira bati «Twabonye Nyagasani.» Naho we arababwira ati «Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisimari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisimari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.» Hashize iminsi munani, abigishwa na bwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi ari kumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzugi zikinze, arababwira ati «Nimugire amahoro.» Hanyuma abwira Tomasi ati «Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ahubwo ube umwemezi.» Tomasi amusubiza avuga, ati «Nyagasani, Mana yanjye!» Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera.»

Publié le