Isomo rya 1: Abahebureyi 8,6-13
Ariko ubu ngubu Umuherezagitambo wacu mukuru yeguriwe umurimo uruta cyane uwabo, kuko ari umuhuza w’Isezerano rishingiye ku byiza bihebuje, biruse ibyari byarasezeranywe mbere. Iyaba Isezerano rya mbere ryarabaye indakemwa, ntiriba ryaragombye gusimburwa n’irya kabiri. Kuko Imana yabatonganyije, igira iti «Ngaha iminsi igiye kuza, uwo ari Nyagasani ubivuga, maze nzagirane Isezerano rishya n’inzu ya Israheli, n’inzu ya Yuda; atari nk’isezerano nagiranye n’abasekuruza babo umunsi mbafata ikiganza ngo mbakure mu gihugu cya Misiri. Kubera ko batakomeje isezerano ryanjye, nanjye narabitaruye, uwo ari Nyagasani ubivuga. None ngiri Isezerano nzagirana n’inzu ya Israheli nyuma y’iyo minsi, uwo ari Nyagasani ubivuga: ‘Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, maze nyandike mu mutima wabo; nzababera Imana, na bo bazambere umuryango.’ Maze hekuzagira uwongera kwigisha mugenzi we cyangwa ubwiriza umuvandimwe we, ati ’Umenye Nyagasani’, kuko bose bazaba banzi, kuva ku muto kugeza ku mukuru. Kuko nzabababarira ubuhemu bwabo bwose, maze ibicumuro byabo sinongere kubyibuka .» Kuvuga rero «isezerano rishya», ni uko irya mbere Imana iba irigize impitagihe; ikibaye kandi icya kera n’igisazira kiba kigiye gushiraho.
Zaburi ya 84 (85), 8.10, 11-12, 13-14
Uhoraho, twereke impuhwe zawe
kandi uduhe agakiza kawe.
Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,
kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.
Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,
ubutabera n’amahoro birahoberana.
Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,
maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.
Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,
maze isi yacu izarumbuke imbuto.
Ubutabera buzamugenda imbere,
n’intambwe ze zigaragaze inzira.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 3, 13-19
Hanyuma Yezu azamuka umusozi, maze ahamagara abo yishakiye ubwe, baramusanga. Abashyiraho ari cumi na babiri, kugira ngo babane na we, kandi ngo abatume kwamamaza Inkuru Nziza, abaha n’ububasha bwo kwirukana roho mbi. Abo ni Simoni, ari we yahimbye izina rya Petero; na Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani umuvandimwe we, ari bo yahimbye irya ‘Bowanerigesi’, bikavuga bene inkuba; na Andereya, Filipo, Baritolomayo, Matayo, Tomasi, Yakobo mwene Alufeyi, Tadeyo, Simoni umunyeshyaka, na Yuda Isikariyoti, wa wundi wamugambaniye.