Amasomo yo ku wa Kabiri – Icya 2 B gisanzwe

Isomo rya 1: Abahebureyi 6, 10-20

Bavandimwe, Imana rwose ntirenganya, ntishobora kwibagirwa umwete wanyu n’urukundo mwagaragarije izina ryayo, mufasha abatagatifujwe nk’uko n’ubu mukibikomeje. Cyakora, icyo twifuza ni uko buri wese yakomeza iryo shyaka rizamugeza ku ndunduro y’ibyo yizeye. Bityo rero, umurego wanyu ntugacogore, ahubwo mukurikize urugero rw’abahawe umurage wabasezeranijwe, babikesheje ukwemera n’ukwiyumanganya. Igihe Imana isezeranyije Abrahamu, kuko nta wundi wari uyisumbye ngo imurahirire, yarirahiriye ubwayo iti «Rwose nzaguhundagazaho imigisha, kandi nzaguha inkomoko nyamwinshi.» Abrahamu akomeza kwihanga bigeza aho yuzurizwa amasezerano. Ubusanzwe abantu barahirira imbere y’ubaruta, maze kugira ngo bakemure impaka bakishingikiriza iyo ndahiro. Ni cyo cyatumye Imana ubwayo ikoresha indahiro ngo igaragarize abo yageneye isezerano ko umugambi wayo udakuka. Iryo sezerano n’iyo ndahiro bidakuka kandi bitarangwamo ubuhendanyi bw’lmana, ni byo shingiro ridahungabana ry’amizero yacu, twe abemeye guhara byose ngo tugere ku mizero twasezeranijwe. Ayo mizero ni nk’inkingi umutima wacu wegamiye, kandi akaba ari yo atugeza hirya y’umubambiko, ha handi Yezu yatubanjirije kwinjira, ari Umuherezagitambo mukuru kandi w’iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.

Zaburi ya 110(111),1-2,4-5, 9.10c

R/ Uhoraho yibuka iteka rye.

Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,

mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.

Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,

ababyitayeha base bahugukira kubizirikana.

Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye,

Uhoraho ni umunyaneza n’umunyamuhwe.

Abamwubaha abaha ibibatunga,

akibuka iteka Isezerano rye.

Uhoraho yazaniye umuryango we ikiwubohora,

agena rimwe rizima imiterere y’Isezerano rye.

Izina rye ni ritagatifu kandi rigatera ubwoba,

Ibisingizo bye bizahoraho iteka ryose.

 Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 2,23-28

Umunsi umwe ku isabato, Yezu anyura mu mirima y’ingano, abigishwa be batangira kugenda bazimamfuza. Abafarizayi ni ko kumubwira bati «Dore re! Kuki bakora ibibujijwe ku isabato?» Arabasubiza ati «Ntimwasomye uko Dawudi yabigenjeje, igihe ashonje akabura uko agira we n’abo bari kumwe? N’uko yinjiye mu Ngoro y’Imana mu gihe cy’Abiyatari umuherezabitambo mukuru, akarya imigati y’umumuriko atashoboraga kurya, kuko yari igenewe abaherezabitambo bonyine, kandi akayihaho n’abari kumwe na we?» Nuko Yezu arababwira ati «Isabato ibereyeho umuntu, nta bwo ari umuntu ubereyeho isabato! Ni cyo gituma Umwana w’umuntu agenga ndetse n’isabato!»

Publié le