Isomo rya 1: Abahebureyi 5,1-10
Umuherezabitambo mukuru wese atorwa mu bantu kandi agashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana; ashinzwe guhereza amaturo n’ibitambo bihongerera ibyaha. Ubwo na we ari umunyantege nke muri byinshi, ashobora kumva abatarasobanukirwa, bagihuzagurika; kandi nk’uko atambirira ibyaha by’imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite. Nta wiha ubwe bwite icyo cyubahiro, ahubwo gihabwa uwo Imana ibihamagariye, kimwe na Aroni. Mbese nk’uko Kristu atihaye ubwe iryo kuzo ryo kuba Umuherezagitambo mukuru, ahubwo akaba yararihawe n’Uwamubwiye ati «Uri umwana wanjye, ni jye wakwibyariye uyu munsi»; kimwe n’uko avuga ahandi ati «Uri umuherezagitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.» Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, ni We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana. Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira; maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka. Imana yamugize Umuherezagitambo mukuru wo mu cyiciro cya Malekisedeki.
Zaburi ya 109 (110), 1, 2, 3, 4
Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye,
ati «Icara iburyo bwanjye,
kugeza igihe abanzi bawe mbagira
umusego w’ibirenge byawe!»
Inkoni yawe y’ubutegetsi, yuje ububasha,
Uhoraho azayirambura igere kure, uhereye i Siyoni:
«Ganza, ugenge abanzi bagukikije!
Wahawe ubutware kuva ukivuka,
wimikirwa ku misozi mitagatifu;
mbese nk’urume rutonda mu museke,
uko ni ko nakwibyariye!»
Uhoraho yarabirahiriye,
kandi ntazisubiraho na gato,
ati «Uri umuherezabitambo iteka ryose,
ku buryo bwa Malekisedeki.»
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 2,18-22
Umunsi umwe abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi bari basibye kurya. Nuko baraza babaza Yezu bati «Ni iki gituma abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi basiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?» Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe basiba kurya, umukwe akiri kumwe na bo? Igihe cyose bakiri kumwe n’umukwe ntibakwiye gusiba kurya. Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero bazasiba kurya kuri uwo munsi. Nta we utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko abigenje atyo, igishya cyakurura igishaje maze umwenda ukarushaho gucika. Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi yasandaza amasaho, maze divayi ikameneka, n’amasaho agapfa ubusa. Ubundi divayi nshya bajye bayishyira mu masaho mashya!»