Isomo rya 1: Malakiya 3,1-4
Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza, nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Ni nde uzihanganira umunsi azazaho? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza, maze bazegurirwe Uhoraho kugira ngo bamuhereze amaturo bakurikije amategeko. Ubwo rero amaturo ya Yuda n’aya Yeruzalemu azongera kunyura Uhoraho, mbese nko hambere, mu myaka ya kera.
Zaburi ya 23 (24), 7,8,9,10
R/ Nihasingizwe Umukiza ukomoka ku Mana, nahabwe ikuzo Uwoherejwe na Nyagasani.
Marembo nimwaguke,
Namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke,
maze hinjire umwami wuje ikuzo!
Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde?
Ni Uhoraho, Umunyabubasha, Umudatsimburwa,
Ni Uhoraho, Umudatsimburwa ku rugamba.
Marembo nimwaguke,
Namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke,
maze hinjire umwami wuje ikuzo!
Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde?
Uhoraho, Umutegeka w’ingabo,
Ni we mwami wuje ikuzo.
Isomo rya 2: Abahebureyi 2,14-18
None rero, ubwo abana bafitanye ubumwe bw’amaraso n’umubiri, Yezu na We yasangiye na bo ubwo bumwe kugira ngo mu rupfu rwe atsiratsize umugenga warwo, ari we Sekibi, maze abohore abatinyaga urupfu rubahoza mu bucakara igihe cy’ubuzima bwabo bwose. Koko ntiyaje atabaye abamalayika, ahubwo yaje atabaye inkomoko y’Abrahamu. Kubera iyo mpamvu yagombaga kwishushanya n’abavandimwe be muri byose, akaba Umuherezagitambo Mukuru w’umunyampuhwe, kandi wishyikira ku Mana ngo ahanagure ibyaha by’imbaga. Ubwo We yababaye kandi akageragezwa, ashobora no gutabara abageragezwa.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 2,22-40
Umunsi w’isukurwa ryabo wategetswe na Musa uragera, bamujyana i Yeruzalemu kumutura Nyagasani, nk’uko byanditse mu itegeko rya Nyagasani, ngo «Umuhungu wese w’imfura azaba intore y’umwihariko wa Nyagasani.» Bari bajyanywe kandi no gutura igitambo cy’intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri bakurikije itegeko rya Nyagasani. Icyo gihe, i Yeruzalemu hari umuntu witwaga Simewoni ; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israheli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo. Byongeye Roho Mutagatifu yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabonye Kristu wa Nyagasani. Nuko Simewoni aza mu Ngoro y’Imana abibwirijwe na Roho Mutagatifu. Igihe Ababyeyi b’Umwana Yezu bamuzanye ngo bamurangirizeho ibyategetswe, na we amwakira mu biganza bye, ashimira Imana avuga ati
«Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro
nk’uko wabivuze;
kuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe,
wageneye imiryango yose.
Ni we rumuri ruboneshereza amahanga,
akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli !»
Se na nyina batangazwaga n’ibyo bamuvugagaho. Nuko Simewoni arabashima, maze abwira Mariya, nyina wa Yezu, ati «Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare.» Hakaba n’umuhanuzikazi Ana, umukobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Azeri; yari ageze mu zabukuru. Nyuma y’ubusugi bwe, yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi, hanyuma aba umupfakazi kugeza mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Ntiyavaga mu Ngoro, agakorera Imana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga. Nuko uwo mwanya na we arahagoboka, atangira gusingiza Imana, no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu. Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasani, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti. Nuko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana.