Amasomo ya Misa ku wa Kabiri – Icyumweru cya 27 gisanzwe, A

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati 1,13-24

Bavandimwe, mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu kiyahudi: ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba. Kandi benshi mu bo tungana, dusangiye n’ubwoko nabarushaga gukurikiza idini ya kiyahudi, nkabasumbya ishyaka mu guharanira umuco karande w’abasokuruza. Nyamara umunsi Uwanyitoranyirije nkiri mu nda ya mama, yampamagaye kubw’ineza ye ngo ampishurire Umwana we, kugira ngo mwamamaze mu mahanga, ako kanya nahise mpaguruka nta we niriwe ngisha inama, habe no kuzamuka i Yeruzalemu ngo nsange abantanze kuba intumwa; ahubwo nagiye muri Arabiya, nyuma ngaruka i Damasi. Nyuma y’imyaka itatu, ni bwo nazamutse i Yeruzalemu kureba Petero, tumarana iminsi cumi n’itanu. Nta yindi ntumwa twabonanye, uretse Yakobo umuvandimwe wa Nyagasani. Ibi mbandikira, dore ndi mu maso y’Imana, simbeshya. Hanyuma naje mu ntara ya Siriya na Silisiya. Kiliziya za Kristu ziri mu Yudeya zari zitarambona, usibye ko zumvaga bavuga ngo «wa wundi wadutotezaga kera, asigaye yamamaza ukwemera yahoze arwanya.» Nuko zigasingiza Imana kubera jye.

Zaburi ya 138(139), 1-2.3b, 13-14ab, 14cd-15

Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima, ukamenya wese;

iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi,

imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe;

mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba.

 

 

Ni wowe waremye ingingo zanjye,

umbumbabumbira mu nda ya mama.

Ndagushimira ko wandemye ku buryo buhimbye,

ibikorwa byawe biratangaje:

 

umutima wanjye urabizi neza rwose.

Amagufwa yanjye ntiyakwikinze,

igihe naremerwaga mu ibanga,

nkaremwaremwa mu nda ya mama.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka  10,38-42

Yezu akomeza urugendo n’abigishwa be, agera mu rusisiro, maze umugore witwa Marita aramwakira. Yari afite mwene nyina witwa Mariya, akaba yicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani, yumva amagambo ye. Marita we yari ahugiye mu byo gushaka amazimano. Ageze aho, araza abwira Yezu ati «Mwigisha, nta cyo bikubwiye kubona murumuna wanjye amparira imirimo yose? Mubwire aze amfashe!» Ariko Nyagasani aramusubiza ati «Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi; nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza, udateze kuzamwamburwa.»
Publié le