Mana dutabare

Inyigisho yo ku wa kane w’icya XII gisanzwe/A, 25 Kamena 2020

“Mana Dutabare ugiriye Izina ryawe ritagatifu”

Amasomo: 2 Bami 24,8-17; Zab 79 (78), 1,2,3,4-5,8,9; Mt 7,21-29

Yezu naganze iteka.

Iyi mpuruza ya Yezu dusanze mu ivanjiri tumaze gutega amatwi, iratuburira uko dukwiye kugenza no kwitwara niba dushaka kuzasangira ibyiza yagiye kudutegurira mu ngoma ye. Yabivuze neza ati: “Umbwira wese ngo: Nyagasani, Nyagasani, si we uzinjira mu ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka”.

Koko ntibihagije kuvuga ngo wemera Imana, ko ukunda gusoma no kumva ijambo ry’Imana, ko usenga, ukaba ujya mu misa, yewe ko unasiba kurya no kunywa, n’ibindi. Ni byiza ariko biracagase. Ni ngombwa ko iyo migenzo tuvuze haruguru ihinduka ubuzima bwawe, ikabuhindura bushya, bihuje n’ugushaka kw’Umusumbabyose. Ni ukuvuga ko biva mu magambo bikajya mu bikorwa, ni uko ubonye ibyo ukora agahera ko asingiza Imana yakwiremeye.

 Burya iyo ubonye ineza ikozwe, igutera kunezerwa, ukumva igukoze ku mutima. Ikizakubwira ko ibyo tuvuga ari amagambo atarigeze atugera ku mutima, ni igihe cyose uzababazwa no kubona icyiza gikozwe n’undi. Igihe uzabona ineza, ntigukore ku mutima uzamenye ko ukiri kure y’ingoma y’ijuru. Ujye uzirikana ko abakuru bageze aho bagira bati: Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana. Ijambo ryiza rirarema, risubiza icyanga  ubuzima uwabihiwe na bwo, rirahoza, ritera akanyamuneza.

Umukiro rero nk’uko Yezu yabyivugiye, burya usesekara ku bantu biyemeje gushyira mu ngiro ugushaka kwa Data uri mu ijuru. Ari byo kuvuga abantu bose bihatira kubaho, mu kuri, mu rukundo no mu gukora icyitwa icyiza aho bari hose, babishimirwa cyangwa se batabishimirwa, ni uko bagahimbazwa no gukurikira no gukurikiza Yezu Kirisitu, umuvandimwe n’Umucunguzi wacu.

Aha ni ngombwa gukuraho urujijo, kuko hari uwakumva hejuru twateruye tukavuga ko bidahagije, kuvuga ngo wemera Imana, gusoma no kumva ijambo ry’Imana, gusenga no kujya mu Misa, akagira ngo ntacyo bimaze. Iyo migenzo ni ingirakamaro cyane, mu mibereho y’uwemera Imana.

Aha hatwibutse ko Yezu ubwe ari we utwibutsa akamaro ko gusenga, gukomera mu kwemera, ko kandi kumva Ijambo ry’Imana ukarikurikiza ari ingenzi. Tutibagiwe ko  na Misa atari isengesho abantu bihimbiye. Ni Yezu ubwe waryishyiriyeho asaba abe kubikora ngo bibe urwibutso rwe. Ijambo rye rero ni irinyakuri, ntirikerenswa n’abiyemeje kuba abigishwa be. Iyo rero tuvuze ngo biracagase, ntibihagije, ni ukwiyibutsa ko tutagomba kubikora bya nyirarureshwa, bya mbuze uko ngira cyangwa se kurangiza umuhango no kubikora by’akamenyero.

Bisaba buri muyoboke, kumva agaciro bifite mu buzima bwe bwa buri munsi. Ni na byo agenda yubakiraho ejo heza he, ari kumwe n’Imana. Dore ko hari indwara ikunze kutumunga, ndetse twarangara bikarangira itumugaje. Ni kenshi uzabona umuntu asenga, yitabira ibikorwa by’urukundo, benshi bakamugana bamubaza uko bakwiye kwitwara mu busabaniramana. Nyamara yagira atya, Imana ihaye umugisha umurimo w’amaboko ye, cyangwa ubumenyi afite, uko azamuka mu ntera yisumbuye y’imibereho, agafaranga kajya ejuru, amahirwe menshi amusekera; ugasanga ni na ko agenda arushaho gutera Imana umugongo, ndetse hakaba n’ubwo iyo neza agiriwe imuhumye amaso agasigara yumva ibyo byose ari umusaruro w’imbaraga ze bwite. Ntiyongere gusenga nka mbere, yewe hariho n’abadatinya kuvuga ngo “none murambwira ngo ninjye gusenga, ko ntacyo nyisaba, ndajyayo kugira nte? Nimugeyo mwe mufite ibyo muyisaba jye cyarakemutse”.

Bavandimwe ntitukibagirwe gushimira no gusingiza Nyir’ubuzima. Kuko ibyo utunze byose ni uwo uri we, ni Imana ubikesha. Abakuru bati: Imana ni Bihogo bya birahinduka, ntigaba iratiza. Utaramutse wifitemo amagara ntacyo wageraho. Yewe nta n’ubwo ushobora kongera iminsi ku buzima bwawe. Jya wibuka gushimira uguha kubona rirenga, ukaryama akagukangura ukaribona rirasa, ugakora icyo ubona cyakugirira akamaro. Uwo agufiteho ubabasha, aka wa mugani ngo: nta rutugu rukura no rusumbe ijosi. Haranira kuba umuntu wuje ineza, urukundo, ubuntu n’ubumuntu bizagufasha kubaho utuje muri wowe kandi ibyago n’urupfu ntibizigera bikubuza amahoro, kuko Imana Data wemeye izakwakira mu Ngoma yayo.

Erega ntitukibagirwe ko wakira, wakena, wahirwa no kubaho cyangwa ubuzima bwakubihira, bwaba ubupfubyi, ubupfakazi, gufungwa, guhunga cyangwa uburwayi, buri wese agira ibihe byiza n’ibihe bibi. Ubyemere ntubyemere ni uko bigenda. Uzasanga hari utagize icyo abuze, ariko arwaragurika, undi akabura icyo arya ariko kurwara akaba atazi uko bisa (atarwaragurika), ukagira ibintu n’utuntu ariko ugasanga nta kana ugira. Undi utagira urwara rwo kwishima yababyara ukagira ngo ni irushanwa. Umuntu yatanga ingero nyinshi. Igikuru ni ukumenya ko ibyo turi byo n’ibyo dutunze umunsi umwe nyirabyo azatubaza uko twabyitwayemo. Ntibihagije rero kugira amagambo meza, ahubwo hakenewe ibihamya ayo magambo meza tubwira abandi, ndetse bakabasha kuyabona no kuyasoma mu buryo tubayeho no mu byo dukora. Ngako rero agafunguzo gakingura ingoma y’ijuru.

Nimucyo twubakire kuri Kristu Yezu. Ni we rutare dukwiye kubakiraho ubuzima bwacu niba dushaka kubaho mu mahoro y’umutima kandi igihe kigeze tukazinjira mu Ngoma ye. Yatubwiye ko abaziyitahamo ari abakora icyo SE ashaka atari abazi kuvuga neza gusa, dore ko kuri iyo ngingo benshi turi intyoza, ariko wareba neza ugasanga ni ibishogoshogo nta mbuto zikwiye wadusangana: urukundo, ineza, ubwitonzi, ubupfura, ubuntu n’ubumuntu, impuhwe n’amahoro n’ibindi byiza. Ahubwo ugasanga ishyari, ubucakura, ikinyoma, ubugambanyi, inzika, ubwibone, kwishongora no gukangata ari byo biranga aho turi hose. Nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, ibibi dukoze ni wo musaruro twegukana, kandi ineza ugize ntiyibagirana. Gira neza wigendere, iyo neza nitakugarukira izagera ku bawe, kandi ni yo izakwinjiza mu Ngoma y’Imana cyangwa inabi ikwerekeze kure yayo.

Mana Data ushobora byose, ntawe ugutabaza ngo umwime amatwi nta n’ukwiyambaza utatabaye. Uzi intege nke zacu n’ibyifuzo byacu. Nciye bugufi imbere yawe kuko utampaye kubyuka no kwirirwa ntacyo naba ndicyo. Girira izina ryawe ritagatifu, maze utabare intege nke zacu. Ijambo ryawe dusoma kandi twigishwa ritumurikire tumenye gukunda ibyo ukunda no kwanga ibyo wanga, kuko Ijambo ryawe ari ukuri, urumuri n’ubugingo iteka ryose mu rugendo rwacu rugana iwawe. Ntimugatezuke. Amina.

Padiri Anselimi MUSAFIRI.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho