Inyigisho yo ku cyumweru cya 31 gisanzwe, C, 2013
Ku ya 03 Ugushyingo 2013 – Inyigisho ya Padiri Charles HAKOLIMANA
Amasomo : Buh 11, 23-12,2, Zab 144, 1-2, 8-9, 10-11, 13c-14;, 2 Tes 1,11-2,2
Ivanjili : Lk 19,1-10.
Ushaka Imana iramwigaragariza nta kabuza gusumbya uko we yabyifuzaga.Urugero turarubona kuri Zakewusi wo mu ivanjili ya none. Ubuzima bwa Zakewusi, uko yari abayeho ntibwamuteguraga guhura na Yezu.
Zakewusi yabonye ibitangaza by’Imana
Ivanjili ntabwo itubwira icyo Zakewusi yashakiraga kubona Yezu. Birashoboka ko yari amatsiko asanzwe cyangwa akaba yari yarumvise ibya Yezu Umukiza akaba yarashakaga kumubona ngo agire icyo amukorera nk’uko yakoraga ibitangaza aho yanyuraga hose. Ikigaragara nuko ubushake n’ishyaka yari afite bitaba byubakiye ku matsiko asanzwe gusa.
Kuba yari umukungu akaba n’umukozi w’abaromani birumvikana ko yari umunyacyubahiro muri Yeriko ntabwo byari byoroshye rero kugira ngo afate icyemezo cyo kurira igiti.
Ikiboneka yari afite ubushake bwo kubona Yezu.
Ubushake bwo guhura n’Imana mu mibereho yacu turabugira ni benshi rwose bifuza gutunganira Imana no kubaho nk’abakristu. Gusa kubyifuza ntibihagije hari n’umuhate wo kubigeraho. Uyu muhate ukajyana no gukoresha ubwenge,imbaraga n’ubushobozi byacu ngo duhure n’Imana ngo tugire Imana mu mibereho yacu.
Imbogamizi zitubuza guhura n’Imana
Kugira umuhate nabyo ntibihagije kuko duhura n’ingorane nyinshi. Duhereye ku rugero rwa Zakewusi twabona imbogamizi z’ubwoko bubiri nazo zabamo ibyiciro byinshi bitewe n’umuntu.
– Imbogamizi ziduturutseho twebwe ubwacu. Izi mbogamizi ni nazo zikomeye cyane. Burya n’ubwo akenshi impamvu z’ibitubaho tuzishakira ku bandi: abanzi, abagome…., impamvu zikomeye zatuma ibyo twifuza bidatungana zatuma duhura n’ibibazo ni izo twifitemo. Izo mpamvu twifitemo kuzimenya biratugora kuko twibabarira tukiburanira tukigira abere. Iyaba twashoboraga kwimenya tukamenye n’ibyatuyobya twifitemo urugamba twarutsinda. Izo mpamvu z’ikibi zaba ingusho twifitemo, ingeso yatunaniye, imizi y’ibyaha yakuze muri twe mbese bikaba nka kamere ya kabiri.
Zakewusi yari mugufi niko yari aremye.
– Imbogamizi ziturutse ku bandi. Birashoboka ko abandi, abo tubana inshuti zacu, abo mu muryango wacu abo bwoko bwacu batubuza kubona Imana. Bashobora kuba babishaka cyangwa batabishaka bitewe nuko babaye. Ibi nabyo bisaba kubibona ngo umuntu abirenge.
Birashoboka na none ariko ko tubuza abandi kubona Imana tukabarangaza, tukabajyana mu bindi. Tukabakingiriza twitwaje uko tureshya, uko tumeze, uko tubayeho….
Zakewusi abarebare baramukingirije.
Izi mbogamizi zombi Zakewusi yakoze uko ashoboye arazirenga. Ibi yabishobojwe no kwiyakira no kwicisha bugufi kureka ibyubahiro dore ko nabyo ari imbogamizi ikomeye. Yicishije bugufi afata icyemezo cyo kurira igiti kandi yari umunyacyubahiro. Yezu yabonaga ibyo byose amukorera ibitangaza.
Zakewusi wateganyaga kureba Yezu gusa, Yezu aramuzi amuhamagaye mu izina amuhaye icyubahiro cy’ukuri guhamagarwa na Yezu mu izina mbega igitangaza. Ntabwo aramureba umwanya muto ahubwo ararara iwe, amuvugishe amukoreho amwakire.
Guhura n’Imana byakagombye kwera imbuto
Zakewusi wari umunyabyaha, Zakewusi wari uzi ibyaha bye afashe ibyemezo byo guhinduka.
Ibyaha bya Zakewusi birimo kimwe kubura urukundo. Hakaba kwirengagiza abakene no guhuguza abandi. Guhura na Yezu bimweretse icyo gukora. Yari yarazimiye none agarutse ibuntu. Ni byo koko kubura urukundo ni ugupfa uhagaze. Urukundo rw’abantu bose. Kubura urukundo ni ukubura icyingenzi. Kwirengagiza abo twakagombye gufasha ni icyaha guhuguza iby’abandi gutwara ibitari ibyawe niyo wakoresha mudasobwa n’ikoranabuhanga ni icyaha. Hari ubwo twibwira abiba ari abakora mu mufuka. Abakoresha ikoranabuhanga tukabita abahanga. Zakewusi ntawe yari yarakoze mu mufuka.
Imana ihora ituburira itwibutsa ibidutera gucumura, kugira ngo twigobotore ikibi maze twemere uko igitabo cy’ubuhanga cyabitwibukije. Dusabe ngo uko duhura na Yezu mu Ukaristiya hagire benshi twisubiraho dufate ibyemezo byo kwisubiraho.
Padiri Charles HAKOLIMANA
(Iyi nyigisho iri ku rubuga rwa CEPJ)