Hari haje Abayahudi benshi kwa Marita na Mariya kubahoza urupfu rwa musaza wabo. Marita yumvise ko Yezu aje, ajya kumusanganira, Mariya we asigara imuhira. Marita abwira Yezu, ati «Mwigisha, iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye. Ariko n’ubu ngubu, nzi ko icyo wasaba Imana cyose, Imana yakiguha.» Yezu ati «Musaza wawe azazuka.» Marita arasubiza ati «Nzi ko azazuka igihe cy’izuka ku munsi w’imperuka.» Yezu aramubwira ati «Ni jye zuka n’ubugingo; unyemera, n’aho yaba yarapfuye, azabaho. Byongeye umuntu wese uriho kandi akanyemera, ntateze gupfa. Ibyo urabyemera?» Marita ati «Yego, Nyagasani, nemera ko uri Kristu Umwana w’Imana waje muri iyi si.»