Mariya Mutagatifu, Umubyeyi wa Kiliziya

Amasomo: Intang 3,9-15.20; Z 86; Yoh 19,25-27 (Aya ni amasomo yo ku munsi mukuru usanzwe wa Bikira Mariya, Umubyeyi wa Kiliziya). Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya X gisanzwe: 2 Kor 1,1-7; Z 33; Mt 5,1-12.

Ku wa mbere wa Pentekositi, Kiliziya ihimbaza Bikira Mariya Mutagatifu, Umubyeyi wa Kiliziya. Mu ijambo Mutagatifu Papa Pawulo wa VI yavuze tariki ya 21 ugushyingo mu 1964 asoza ikiciro cya gatatu cy’Inama Nkuru ya Vaticani ya II yahamije kandi yemeza ku mugaragaro bimwe mu byanditswe muri Bibiliya abakristu batahwemye kwemera ko: Bikira Mariya ari Umubyeyi wa Kiliziya.

Ububyeyi ndengakamere bwa Bikira Mariya kuri Kilziya bwatangajwe na Yezu ubwo yari ku musaraba agira ati: Mubyeyi dore umwana wawe, nawe mwana (hano yabwiraga Yohani wari uhagarariye abemera bose) dore Nyoko (soma Yoh 19,25-27). Bikira Mariya ni Umubyeyi w’abemera Yezu Kristu bose bibumbiye mu muryango w’Imana ari wo Kiliziya. Koko nta wakwihandagaza ngo yite Imana Data umubyeyi we niba adafata Kiliziya yo ivukisha abana b’Imana nk’umubyeyi we. Ibi byahamijwe na Mutagatifu Sipiriyani. Bikira Mariya ni Nyina wa Yezu Kristu Umwana w’Imana bityo akaba na Nyina w’abemera Yezu Kristu bose. Twe abakristu twagiriwe Ubuntu bugeretse ku bundi kuko dusangiye Umubyeyi na Yezu Kristu Umwana w’Imana, bityo tugasangira na “Mukuru wacu” Yezu Kristu ikuzo n’umurage mu ijuru kwa Se.

Bikira Mariya arahebuje kandi ni urugero rw’ikirenga mu bemera bose. Ni we Nyina w’Imana kuko yakiriye Jambo w’Imana, aramutwita kandi amuha kamere muntu. Mu kumvira Jambo azabyara ku bw’umubiri yahise agaragaza ko ari we Mwigishwa wa mbere wa Jambo. Umwigishwa w’ukuri akurikira Imana, akayumvira kandi akayikurikiza. Bikira Mariya yujuje muri we ku buryo bwuzuye icyo Jambo w’Imana yifuza cyose binyuze mu butumwa bwa Marayika Gaburiyeli. Bikira Mariya nk’umwigishwa mwiza ati: byose bimbeho nk’uko ubivuze, njye ndi umuja wa Nyagasani. Bikira Mariya ni Umubyeyi wa Kiliziya kuko agaragaraza neza Kiliziya yumvira ijambo ry’Imana na Jambo wayo kandi ikaberaho kumuhereza abandi no kumwamamaza. Ni Umubyeyi wunga ubumwe na Kiliziya akayikomeza mu isengesho (Intumw 1,14) kandi akayisabira kuri Yezu Kristu. Nko mu bukwe bw’i Kana, Bikira Mariya ni we uhora yongorerera Kiliziya iri mu rugendo ati: icyo Yezu Kristu ababwira cyose mugikore. Buri gihe Mariya afatanya isengesho na Kiliziya kandi akayisabira.

Bikira Mariya yita ku bana be kandi ntahwema kubavuganira ku Mana. Aho Bikira Mariya yabonekeye hose, yewe n’iwacu i Rwanda yijeje abana be twese ko ntawe azasubiza inyuma namuhungiraho. Ntajya yirengagiza ibyo tumubwira igihe twunze ubumwe na Kiliziya abereye Umubyeyi n’Umwigishwa. Kereka uzigira igicibwa, naho ubundi uzamwisunga ntazakorwa n’ikimwaro. Ubuzima n’intego ya Bikira Mariya ni uguhuriza mu bumwe no mu munezero uhoraho abana be bose kandi ba Kiliziya akabinjiza mu ihirwe rya Kristu, Umutwe n’Umutware wa Kiliziya.

Bikira Mariya, Mubyeyi wa Kiliziya, udusabire twe abaguhungiyeho.

Padiri Théophile NIYONSENGA / Espagne

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho