Mariya w´i Nazareti, Umubyeyi w´Imana

Mariya Mutagatifu Umubyeyi w´Imana. Umwaka mushya muhire 2018; ku wa mbere, 01 Mutarama.

Amasomo Matagatifu yo ku wa mbere Mutarama 2018: Ibar 6,22-27; Zab 66; Gal 4,4-7; Lk 2,16-21.

Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe iteka ryose!

Tubifurije umwaka mushya muhire w´amata n´ubuki; w´amahoro n´ubuzima buzira umuze ku bantu mwese mutuye isi.  Uyu munsi rero tukaba dutangiye Umwaka mushya duhimbaza umunsi mukuru wa Mariya Mutagatifu Umubyeyi w´Imana. Uyu n´umwaka wo gusaba Uhoraho imigisha no kwiyoroshya tugahinduka. Ibyo Nyagasani akaba azabiduha, atari uko tubisabye gusa, ahubwo kubera ko Imana ari inyempuhwe n´inyembabazi kandi ikunda muntu. Bityo turangurure ijwi tuvuga tuti: Abba, Data”, kubera ugucungurwa na Yezu Kristu. Nidusange Yozefu na Mariya n´umwana Yezu nk´umuryango mutagatifu nk´uko abashumba babigenje, maze natwe dushimire Imana ubuzima bwacu bwose.

Mariya w´i Nazareti, Umubyeyi w´Imana: Bakristu bavandimwe ntako bisa nko kuba Nyina w´Imana. Mariya w´I Nazareti yatowe na Rugira akaba na Rurema wahanze byose maze atubyarira Umucunguzi. Ushobora kwibaza rero uti none se ko Mariya ari Nyina w´Imana, abaye ate Nyina w´Umucunguzi? Yezu Kristu afite kamere  Mana na kamere Muntu.  Yezu Kristu rero, ari na We Mucunguzi w´abantu, yemeye gusa natwe kugirango atumenyeshe Imana Data. Bityo, Mariya Mutagatifu akaba yaratowe na Rugira kugirango abe Umubyeyi w´Imana n´abantu. Nahabwe impundu rero uyu Mubyeyi wacu twizihiza uyu munsi kuko yatubyariye Umutabazi ari we Yezu Kristu. Ushobora kongera ukibaza uti ese hari ba Mariya bangahe ko muri buri gihugu dusangamo amazina atandukanye? Bavandimwe, Mariya  n´umwe ari we Nyina wa Yezu Kristu, Mariya w´i Nazareti. Gusa akaba abonekera ahantu hatandukanye n´abantu batandukanye ku Isi agatanga ubutumwa bujyanye n´icyo Umwana we ashaka kumenyesha abantu dutuye Isi. Nitugane rero uwo Mubyeyi, tumukunde kandi tumubwire n´abatamuzi  bamumenye kuko ari Umubyeyi w´amahoro akaba n´Umubyeyi w´imiryango yacu.

Yezu Kristu n´Umucunguzi w´abantu: Nk´uko Pawulo intumwa abivuga, Imana yohereje Umwana wayo avuka ku mugore kugirango acungure abantu. Uko gucungurwa ni ko kwatumye tuba abana b´Imana yihitiyemo. Twibuke ko igihe Yezu Kristu aza mu Isi yagobotoye muntu byinshi byari bimugose harimo n´amategeko y´indenga kamere. Kuza kwa Nyagasani Yezu kwatumye muntu abohoka ingoyi ya sekibi yarangwaga no kubeshya no kwikuza; guhuguza no gutwara ibyakarengeye imbaga y´abakene; n´akandi karengane kenshi kazahaza muntu. Ushobora kumbaza rero uti ese Yezu yujuje izo nshingano zose uvuze n´izindi utavuze? Yezu yarazujuje. Kuva yaza mu Isi, muntu yamenye gutandukanya ikibi n´icyiza. Arakubwira ati kora icyiza ureke ikibi. Ibyo buri muntu wese arabizi yewe n´utamwemera arabizi. Yezu aradusaba none kutanangira imitima, kudatsimbarara ku kibi maze aho kwimika ikinyoma tukimika ukuri kuko aribyo bikwiriye abana b´Uhoraho. Ibyo nibyo byatuma tutaguma mu icuraburindi ryo kuba abagaragu ba sekibi ahubwo  tukaba abana b´Imana, tukaba abagenerwamurage  bacunguwe. Kristu rero n´Umucunguzi w´abantu bose bafite uko gushaka ko kumwakira mu mitima kandi bagakurikiza inzira ze z´ukuri n´urumuli.

Tube nk´abashumba dusange Yezu: Bakristu bavandimwe, nk´uko Ivanjili y´uyu munsi ibitubwira , iraduha urugero rwiza rw´abashumba bagiye bagana Yozefu na Mariya n´uruhinja rwari ruryamye mu kavure, igihe abamalayika bari bamaze gusubira mu ijuru. Yezu yabonywe bwa mbere n´abashumba. Mu yandi magambo twavuga ko Yezu yiyeretse abashumba, nk´abantu bari baciye bugufi. Isomo dukura muri iyi Nkuru Nziza rero n´uko Kristu Rumuli rw´amahanga yiyereka abaciye bugufi.  Gusa kuba uciye bugufi si ukuba uri umukene gusa mu butunzi, ahubwo ni no kumva ko ufite inyota yo kumenya Imana mu mutima na roho. Aba bashumba rero bari bafite inyota yo kubona no kumenya Umwana w´Imana, kumenya Imana. Abashumba bakimenya ikuzo rya Yezu bagiye basingiza Imana kandi bakabwira bose iyo nkuru nziza bari baronse. Icyo dukura muri iyi Vanjili rero n´uko tugomba gushaka Yezu kandi twamubona tukamubwira n´abandi. Yezu yaje kubana natwe kugirango adukize. Nitumwemerere aganze mu mitima yacu; tube abantu b´inyangamugayo bavugisha kandi baharanira ukuri mu buzima bwa buri munsi. Twirinde ikibi cyose cyane cyane kutagirira bagenzi bacu nabi; guharanira amahoro n´umutekano mu mutima wa muntu iyo ava akagera; kutikunda birenze kamere ngo usange bamwe bicwa n´inzara abandi badamaraye; twige guca bugufi; etc.

Kuri uyu munsi dutangiyeho umwaka mushya wa 2018, tukaba tunizihiza umunsi mukuru wa Mariya Mutagatifu Umubyeyi w´Imana, dusabe Nyagasani yezu agume atugenderere kugirango imitima yacu ihinduke. Duhinduke kandi twemere ubutumwa bw´urukundo no gusabana nk´abantu kandi b´abakristu. Nuhura n´umuntu umubonemo ubumuntu twakuye Kuri Yezu Kristu aho kumubonamo isura, ibara ry´uruhu, ubwoko cyangwa aho avuka. Uyu mwaka twibuke kandi tuzirikane ubutumwa Imana yatumye Bikira Mariya aho yabonekeye hose, ariko by´umwihariko nk´abanyarwanda dusubire ku gicumbi i Kibeho muri Nyaruguru maze twibuke icyo uwo Mubyeyi wacu yahavugiye kandi tukizirikane. Ibyo bizatuma twibuka kandi tuzirikane ibyo ab´ijuru badutegerejeho aribyo kwisubiraho tugahinduka , tugasenga nta buryarya kandi tugasenyera ku mugozi umwe nk´abavandimwe,

Mwamikazi w´abahowe Imana, Mwamikazi w´abababaye, Mwamikazi w´imiryango yacu, Mubikira iteka wowe gicumbi cy´amahoro ahoraho  guma utwiteho maze utugenderere mu mitima yacu. 

Umwaka mushya muhire Kuri twese! Amen.

Padiri Emmanuel MISAGO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho