Matayo ahagarariye abo bose twahaye akato

Inyigisho yo ku Munsi Mukuru wa Mutagatifu Matayo, Intumwa;
Ku wa 21 Nzeri 2020.

Amasomo : Ef 4, 1-7.11-13; Zab 19(18); Mt 9, 9-13

Yigiye imbere abona Matayo aramubwira ati: “ Nkurikira”

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Kuri uyu wa mbere w’icyumweru cya 25 Gisanzwe, turahimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Matayo Intumwa, umwe muri ba cumi na babiri akaba n’umwanditsi w’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo .

Nk’uko tubisoma mu Ivanjili ya none Matayo uwo yari umukozi mu biro by’imisoro mbere yo gutorwa na Yezu Kristu. Ni n’aho Yezu yamusanze nuko aramutora. Itorwa rye ntiryakiriwe neza na benshi cyane cyane Abafarizayi batiyumvisha ukuntu Yezu asabana n’abanyabyaha bigeza n’aho asangira nabo. Ahari ubanza bari bagize ngo ni no gusangira gusa, kuko ahubwo yabatoyemo inkoramutima bazagendana igihe cyose na hose kandi ikazahabwa ubutumwa bwo gukomeza umurimo mutagatifu wa Yezu Kristu mu bantu. Burya koko nk’uko ejo twabizirikanye mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi; koko ibitekerezo by’Imana si byo by’abantu, n’inzira zayo si zo zabo ( Iz 55,8). Abantu twe tureba ibigaragara inyuma, naho Uhoraho we akareba umutima kandi Imana yacu ntiyanga umunyabyaha ahubwo yanga icyaha. Uwo ari we wese ufite umutima wo guhinduka, yinjira mu busabane n’Imana kuko ikenutse ku mbabazi. Yezu ati: “ icyo nshaka ni impuhwe si ibitambo.”

Mu kwegera abanyabyaha nk’abasoresha, Yezu yagaragaje icyamuzanye: kuvura abarwayi. Abanyabyaha, ni abarwayi bakwiye kwitabwaho no kuvurwa. Umuntu wese utari mu nzira y’ugushaka kw’Imana, aba arwaye n’ubwo atabyiyumvisha. Icyatumye YEZU amanuka mu ijuru ni twebwe abanyabyaha no kugira turonke umukiro atanga. Ibyo biratwumvisha impamvu y’itorwa rya Matayo. Matayo ahagarariye abo bose usanga twarahaye akato twibwira ko Imana itabona aho ifatira, nyamara mu Mana nta n’umwe uhejwe, kukoku bwayo n’akabaye icwende karoga kagacya, kagashira umunuko, kagatereka amata kandi akagwa neza abayanyoye.

Yezu Kristu yaje asanga abantu twese kuko twese twazahajwe n’icyaha n’ubwo akenshi usanga twiyita intungane nka bariya Bafarizayi twumvise. Mu kwegera abanyabyaha ntabwo Yezu agamije kubarekera mu byaha byabo. Abo yegeraga bakamwemerera, yabakizaga ibyaha byabo kandi nabo akabaha ubutumwa bwo kujya gukiza ibyaha mu izina rye. Hari ubwo usanga duterwa ipfunwe n’uko tubana n’abanyabyaha ariko ntibahinduke ngo bagendere mu nzira y’Umukiro. Birashoboka ko twebwe tubegera tumeze nk’abafarizayi. Birumvikana ko icyo gihe natwe tuba turi abarwayi kandi tuzi ko nta mpumyi irandata indi. Zombi zagwa mu rwobo. Turasabwa twe ubwacu kubanza kwakira Yezu tugahinduka ngo tubone kumushyikiriza abandi bataramumenya.

Matayo Intumwa duhimbaza none natubere urugero. Uko yahagurutse kuri gasutamo akakira Yezu iwe, kandi guhera ubwo akamukurikira kugeza n’ubu n’iteka ryose; natwe duhaguruke  mu byo turimo, twakire Yezu mu mitima yacu ihore ikereye kumwamamaza. Natubere urugero rw’intumwa nziza kandi inyigisho ze dusanga mu butumwa bwiza yanditse zitubere itara ritumurikira muri iyo nzira yo gukurikira no kwamamaza Yezu Kristu wazutse igihe cyose n’aho turi hose.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA
Butare.