Ku wa 5 w’icya 13 Gisanzwe, B, 02/07/2021
Amasomo: Intg 23,1-4.19;24, 1-8.62-67; Mt 9, 9-13.
Matayo umusoresha
Umusoresha mu Bayahudi ntiyari umuntu urebwa neza. Nyamara Yezu yahuye na Matayo barahuza rwose. Uwicaye kera mu biro by’imisoro yasanze Yezu ari we ukwiye gushakishwa no gukurikirwa. Abasoresha n’abandi banyabyaha bagize amahirwe yo kumenya ibyiza biganje muri Yezu Kirisitu Umwana w’Imana Nzima. Tubizirikane none ku buryo bw’umwihariko.
Mu kwegera umusoresha n’’abandi bantu banyuranye kandi b’abanyabyaha, Yezu yatwigishije icyatumye amanuka mu ijuru. Yazanywe no guhamagara abanyabyaha. Muri rusange, abantu twese turi abanyabyaha. Umunyabyaha ni umuntu wahabye ayoberwa inzira igana Imana. Igihe Yezu aziye mu isi, cyabaye igihe cy’irangira ry’ibyaha mu isi. Isi yaramumenye imubonamo inzira, ukuri n’ubugingo. Utari mu nzira nziza, ntashakishe ukuri mu buzima bwe kandi ntiyiyumvemo ubuzima bwiza n’amahoro, uwo asa n’uzaphira mu mwijima w’Isezerano rya Kera nta kumenya Irishya kandi rizahoraho iteka. Igihe cya Yezu, ni iherezo ry’ingoma y’ibyaha. Ni igihe cyo kumenya Imana y’ukuri no kwifuza kubana na yo ubuziraherezo. Cyakora, kubera ko n’ubwo Yezu yaje, ntiyagenzwaga no kugira muntu umumalayika. Ibyo byo ntibishoboka. Ingoma y’ibyaha yararangiye. Abanyabyaha bahindutse aba-Kirisitu. Ariko dusobanure ko muri icyo gihe cya Yezu, Ingoma y’abanyantege nke ikomeza urugendo rwayo. Ntitukiri abanyabyaha ahubwo turi abanyantegenke. Abanyantegenke, ni abarwayi. Umuvuzi wabo, ni Yezu Kirisitu.
Mu gihe tukiri hano ku isi, twemere uburwayi bwacu duhore dusanga Yezu. Kimwe mu biranga ko turwaye, ni imbaraga nke mu rukundo. Uwahuye na Yezu akamukiza, akira indrwara z’urukundo. Mu gukunda kwe yirinda akajagari n’ibikorwa bigusha abandi. Uwa Kirisitu, akunda abantu bose akabifuriza ineza n’amahoro. Ashobora kugira inshuti z’inkoramutima ariko akirinda kugira umuntu n’umwe asuzugura. Agira inshuti basangira byose ariko bakirinda kubera abandi impamvu yo kugwa. Yezu naze mu mitima yacu adusendereze urukundo twumvire ijwi ry’Imana muri byose.
Mu gihe cya Yezu, Abafarizayi bibwiraga ko ari bo ntungane bagasuzugura abandi. Abasoresha bo kuko akenshi bagohoraga cyangwa bakaka imisoro myinshi bagamije inyungu zabo, babonwaga nk’ibivume. Abasinzi, abasambanyi na bo barebwaga nabi. Kuba Yezu yaregereye umusoresha Matayo akajya gusangira na we, byabaye intangiriro yo kwereka isi ko abo bose bashobora gukira iyo bemeye kugendana na Yezu Kirisitu. Abanyabyaha bemeye Yezu binjiye mu bihe bishyashya. N’ubwo bataretse kuba abantu, babonye ihirwe ry’ijuru bababarirwa ibyaha binjizwa ahera.
Mu gihe cyacu ubu byifashe bite? Ko hari ababatijwe nyamara ntibiyoroshye ngo basabe imbabazi z’ibyaha byabo? Ko hari abategekesha igitugu kandi barabatijwe? Ko hari abarya ruswa bakaka n’iy’igitsina? Ko hariho abarozi kandi bavuga ko basenga? Ko hari abagiranabi mu byiciro byinshi? Bazumva ryari Yezu? Twakora iki kugira ngo abantu barusheho kuba beza? Duhore twisuzuma ubwacu twiyoroshye dusabe imbabazi ku bw’intege nke zacu. Cyakora inabi yo mu mutima, birihutirwa kuyiranduramo rwose. Ntawe ushaka ijuru wanga ikiremwamuntu. Twubahe umuntu wese. Tumukunde uko Yezu adukunda. Twamagane ikintu cyose cyamugirira nabi.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none ari bo Maritiniyani, Oto, Berinaride Reyalini, Libarato na Monegunda, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.
Padiri Cyprien Bizimana