Ni jye wabatoye

KU YA 14 GICURASI: MUTAGATIFU MATIYASI INTUMWA

 

AMASOMO: 1º. Intu 1, 15-17.20-26

2º. Yh 15, 9-17

 

NI JYE WABATOYE 

Uyu munsi, aho Kiliziya ya KRISTU yogeye ku isi yose, twahimbaje Mutagatifu MATIYASI na we wabaye umwe mu Ntumwa za YEZU. Iby’itorwa rye, twabibwiwe n’isomo rya mbere. Na ho Ivanjili ya none ari na yo tumaze iminsi twumva, yatugejeje ku ngingo y’umwihariko tugiye kuzirikanaho.

Yezu abwira intumwa ze ati: “Simwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho” (Yh 15, 16). Ayo magambo ahumuriza bihagije intumwa. Umurimo wazo, ntukwiye kubahangayikisha kuko atari bo ubwabo bitoratoje. Gukurikira YEZU KRISTU no kumwamamaza muri rubanda, si umurimo bazakora bonyine. Uwabatoye azakorana na bo iteka ryose. Ni we nyir’ubwite. Yarabatoye kandi yabahisemo abazi. Azi neza ko bazamuhamya kugera ku ndunduro. Aha twakwibaza: Ese na Yuda Isikariyote wa wundi wamugambaniye, YEZU yari amuzi neza? Kuki yamutoye azi neza ko azamugambanira? Icyo ntitwagisubiza ijana ku ijana ariko tuzi ko mugutora intumwa ze, YEZU atabanza kubacira urubanza. Arabatora akabareresha inyigisho y’Ingoma y’Imana agenda abagezaho. Ntawe utazi ko ingaruka z’icyaha cy’inkomoko zikurikirana muntu aho ava akagera. Ububasha yifitemo n’ubwigenge yahawe bimubera akenshi nk’inkota y’amaugi abiri. Abikoresha neza akubaha Urukundo rw’Imana. Iyo abikoresheje nabi bimugeza ahabi. YEZU yatoye YUDA amuzi ariko yashatse kugaragaza urukundo yari amufitiye kugera ku ndunduro. Kubera ubugambanyi yakururiwe n’umururumba w’iby’isi, yiyahuye adasabye imbabazi. Ntitwamenya uko urubanza rwe rwaciwe cyangwa ruzacibwa. Icy’ingenzi uyu munsi kuri twebwe, ni ukwirinda gupfusha ubusa umwanya KRISTU yadushyizemo. Kuwuhagararamo twirinda kuba ba Yuda Isikariyote cyangwa ingwizamurongo. Ni icyo twakwigira kuri Matiyasi.

MATIYASI ni izina risobanura “impano y’Imana”. Yari umwe mu bari bagendanye na YEZU n’intumwa ze kuva kuri Batisimu ya Yohani kugeza igihe YEZU asubiriye mu ijuru. Matiyasi yari intungane kandi yari yarakunze inyigisho za YEZU. Ni ngombwa ko mu makoraniro yacu haboneka abantu koko buzuye Roho Mutagatifu kugira ngo imirimo inyuranye ya Kiliziya ibashe gutunganywa. Nta muntu n’umwe kamara muri Kiliziya. Ariko kandi abashinzwe ubutumwa bunyuranye, bakwiye gufashwa kubwitangira bunze ubumwe na KRISTU Nyir’ubwite. Ba Yuda ntibazabura kubera impamvu navuze mbere. Ibyo ntibyaduca intege kuko YEZU KRISTU afite ubushobozi bwo guhora atora abashaka kumukorera mu ntama ze. Kimwe mu bituma ubuhemu cyangwa uburangare bwinjiza bamwe mu murongo wa Yuda, ni uburangare bw’abakuru batita bihagije ku ikenurabushyo mu bo bakuriye. Hakenewe abayobozi bifitemo ubuzima bwa gikristu, abantu bunze ubumwe na YEZU KRISTU. Abantu bakunda YEZU KRISTU n’amabanga ye yose. MATIYASI yadusigiye urugero muri urwo rwego.

Kilimenti wa Alexandiriya atubwira ko MATIYASI yitangiye ubutumwa muri Etiyopiya. Yigishize ashize amanga. Yahinduye abakristu abantu batagira ingano. Yarangije ubuzima bwe ahowe YEZU KRISTU ahabwa ikamba ry’ubumaritiri. Kuva muri ibyo bihe Kiliziya yakomeje kugira abantu b’intwari bitangira ubutumwa. N’uyu munsi bariho kuko YEZU KRISTU Nyir’ubwite ariwe ubwe ubitorera. Gusa rero, bamwe bashobora kumubera ba Yuda. Nta we bikwiye guca intege kuko, uko byagenda kose. Icy’ingenzi ni ugupfukama tugahora dusabira Kiliziya kugira ngo abayikuriye bahore bumvira Roho Mutagatifu mbere ya byose, bazashobore kujya bahangana n’ibihe bikomeye, bashaka ikintu cyose cyatuma abemeye KRISTU badacika intege kandi bakarindwa ibitekerezo bibayobya. 

MATIYASI INTUMWA, UDUSABIRE

BIKIRA AMARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Padiri Cyprien BIZIMANA