Maze ibyishimo byanyu bisendere (Yh 16, 23b-28)

Inyigisho uwa gatandatu w’icyumweru cya 6 cya Pasika, ku wa 16 Gicurasi 2015

Bavandimwe,

Yezu aramenyesha abigishwa be iby’urupfu rwe ruzakurikirwa n’izuka. Kubera kudasonanukirwa barahangayitse, baribaza ibibazo byinshi. Izuka niryo rizaba igisubizo. Kubona Yezu yazutse bizababera isoko y’amahoro n’ibyishimo bizakomeza gushimangirwa n’isengesho.

  1. Ibibazo ku buzima n’ubutumwa bwa Yezu

Igihe kirageze noneho simbe nkibabwiza ibigereranyo, maze mbabwire neruye ibyerekeye Data”. Igihe Yezu yigishaga bamubazaga ibibazo byinshi. Ndetse rimwe na rimwe bakabyibaza, ariko ntibabibonere ibisubizo. Ibyo bibazo ni nk’ibi: ese ubu bubasha bwo kwirukana roho mbi abukurahe? Uyu ni muntu ki ushobora gucecekesha inyanja ikamwumvira? Ibitangaza akora nko guhumura impumyi, gukiza abamugaye, gutubura imigati, guhindura amazi divayi, kuzura abapfuye abikoreshwa n’ubuhe bubasha?” Izuka rya Yezu niryo rizatanga igisubizo kidakuka cya biriya bibazo byose abigishwa ba Yezu ndetse n’abantu bose bahuye nawe bibazaga. Izuka rya Yezu ryagaragaje ko Yezu atari umuntu gusa, ahubwo ko ari Imana. Mu ndangakwemera duhamya ko ari Imana byuzuye, asangiye kamere n’Imana Data yaremye byose kandi ikabibeshaho.

Koko rero, urupfu rwa Yezu rwabereye abigishwa be na rubanda ikigeragezo gikomeye. Bari bamuziho ubutungane n’ubuhangange, babona abambwe ku musaraba nk’igisambo ruharwa. Mwibuke ba bandi bamukwenaga: “Yiringiye Imana. None nize imumanure ku musaraba turebe.” Ngaho da! Wowe usenya Ingoro y’Imana ukayubaka mu minsi itatu. Ikize ubwawe, wimanure ku musaraba!” Mwibuke ibyo abatware b’abaherezabitambo bamubwiraga bamunnyega. “Yakijije abandi none, none yananiwe kwikiza ubwe! Kristu, umwami wa Isiraheli, namanuke ku musaraba ubu ngubu, kugira ngo tubone maze twemere!” (Mk 15, 29-32)

  1. Izuka rya Yezu ni igisubizo cy’Imana Data

Mbere y’uko Yezu azuka, abigishwa ntibashoboraga gusobanukirwa ku buryo bwuzuye amagambo n’ibikorwa bya Yezu. Impamvu ni uko byari bitaruzuzwa. Pasika yabaye urumuri rutuma basobanukirwa byuzuye amagambo n’ibikorwa bya Yezu. Pasika yabahaye gusobanukirwa urukundo rutagereranywa Imana ikunda abantu bose. Ntabwo ari ugusobanukirwa mu bwenge gusa ahubwo ni ukugirana umubano wihariye n’Imana. Urukundo Imana idukunda rutegereje igisubizo cy’urukundo rwacu. Intamwbe ya imbere ni isengesho rikozwe mu izina rya Yezu. Ni isengesho rigenewe Data, ku bwa Yezu Kristu nk’uko bimeze mu masengesho ya Misa. Yezu amaze gusohoza ubutumwa bwe yasubiye kwa Se ari wa Data.

Bavandimwe, izuka rya Yezu ryujuje Ibyanditwe bitagatifu. Ibyo Imana yateganyije guhishurira abantu mu mugambi wayo wo kubakiza yarabibabwiye mu maganbo no bikorwa bya Yezu Kristu. Icyo umukristu agobwa gukora ni ukurushaho kubisobanukirwa no kubyakira mu kwemera bityo akagira ubuzima bukomoka ku Mana. Nyuma ya Yezu Kristu nta wundi Mukiza utegerejwe. Yezu yujuje byose. Kumwemera niyo soko y’ibyishimo bisendereye.

  1. Kwigishwa na Roho Mutagatifu

Ariko abigishwa ntibahise basobanukirwa ku buryo buboneye ubuzima, amagambo n’ibikorwa bya Yezu, mbese icyatumya amanuka mu ijuru. Mwibuke ikibazo bamubajije mbere y’uko asubira mu ijuru. « Nyagasani, ubu se noneho ugiye kubyutsa ingoma ya Isiraheli ? » (Intu1,6). Baracyifitemo ibitekerezo bya muntu w’igisazira, baracyayoborwa n’inyota y’ubutegetsi, ubukungu n’amakuzo byo kuri iyi si. Baratekereza ko agomba kwihimura kuri Pilato, Herodi, Kayifa n’abandi bagize uruhare mu iyicwa rye. Mbese n’ubwo babonye ibitangaza Yezu yakoze, akabiyereka amaze kuzuka, ntibarasobanukirwa ku buryo bunoze icyamuzanye n’icyo abategerejeho. Baracyakeneye undi mwigisha. Nta wundi utari Roho Mutagatifu bazahabwa kuri pentekosti.

Roho Mutagatifu niwe uzabahumura akabaha gusobanukirwa n’inyigisho za Yezu. Roho Mutagatifu azabamara ubwoba basohoke batangire kwigisha Inkuru nziza y’izuka rya Yezu nta mususu, ndetse bemere no kumupfira. Roho Mutagatifu azabaha kunga ubumwe mu rukundo. Ibyo bizatera bapagani gutangra : Nimurebe uko bakundanye, uko bunze ubumwe ! Abakire n’abakene barasangira kandi ubundi amaboko atareshya ataramukanya ! Abayahudi n’abanyamahanga barafatanya gusingiza Imana mu byishimo. Koko Roho Mutagatifu yarabavuguruye. Iyo mibereho y’abakristu bayobowe na Roho Mutagatifu igatera inyota abapagani, nabo bakifuza kubatizwa bagahinduka.

Dusabirane kugira ngo Roho Mutagatifu atuvugurure turusheho gusobanukirwa n’amagambo n’ibikorwa bya Kristu. Bityo turangwe n’ubumwe n’urukundo igihe cyose no muri byose.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho