KU WA 3 W’ICYA 18 GISANZWE A, 5/08/2020
Amasomo: Yer 31, 1-7; Ind.: Yer 31, 10, 11-12ab, 13; Mt 15, 21-28
Umukanahanikazi yavuye iyo gihera atakambira Yezu. Yashakaga ko Yezu yirukana amashitani yari yaritse mu mukobwa we. Uyu mubyeyi yazanye impirita igaragaza ko rwose yemeraga ijana ku ijana ko Yezu Kirisitu amufitiye igisubizo. Yemeraga ko ari we wakwirukana ayo mashitani. Ijwi rishimitse rirangamiye Nyagasani rimusaba gukizwa ntajya arisubiza inyuma. Ni na ryo dukwiye kwigiramo kenshi kuko aha turi ni ahantu handuye. Shitani ikomeza kuhakorera. Izenguruka mu isi ishakashaka uwo yaconshomera.
Umuntu wese wamenye Yezu agaserurirwa iby’ijuru, ntakwiye kurangara. Ahugukira kwakira ingabire Yezu amuhera mu masakaramentu ye. Rimwe muri ayo masakaramentu turihabwa tuvuga nk’uriya mubyeyi wo mu mahanga. Tugira tuti: “Dawe unyikirize kuko nagucumuyeho”. Kandi igihe cyose dusabana na Yezu mu misa, dutangira tugira tuti: “Tubabarire Nyagasani”. Si imikino tuba turimo. Twamenye inzira y’ibyiza by’Amategeko y’Imana. Iyo tuguye mu cyaha tukayirengagiza, dufite amahirwe yo gupfukama imbere ya Yezu tumusaba imbabazi. Aratwumva ni umubyeyi. Ndetse akenshi bitubera amayobera: kubona dushaka ijuru twumva ko ari heza tuzatura ubuziraherezo, ariko nyamara tugakora ibyaha tuzi neza ko ari byo bidusibira amayira!
Igikorwa cya mbere cyiza gikiza roho, ni ukwegera Yezu dusaba imbabazi z’ibyaha byacu. Hari n’ubwo umuntu asesa amarira kuko nyuma y’icyaha twumva twashenjaguritse. Cyane cyane ibyaha bikomeye byoreka umubiri na roho. Ibyo ni nk’inabi yica abandi mu bitekerezo. Ibyo kandi ni na bya bindi byose biterwa n’irari ry’umubiri ridukurubana ku buryo bwinshi. Umubiri ni umunyantege nke. Dushobora kumva dukomeye kuri roho. Dushobora kuba dusenga cyane dukunda iby’Imana, ariko nyamara ni kenshi abantu batari bake bahora bagwa mu byaha by’ubusambanyi bisenya roho n’umubiri. Tuzi ko Yezu atadutera amabuye. Ariko iyo umuntu aguye mu cyaha araremererwa kugeza yumvise ijwi rya Yezu rigira riti: “Ndakubabariye, jyana amahoro”. Umuntu uhabwa Penetensiya n’umutima wicujije, ni we ushobora kubona imbaraga zo kurwana urugamba kugeza atsinze Shitani yishimira ihundagara rye mu byaha. N’ibindi byaha byose bihindanya umubano w’abantu, na byo bisenya roho. Uwabyibohoye ashobora kubona neza akagira n’imbaraga zo kubirwanya akarengera abarengana n’abapfukiranwa.
Dukomeze dusabirane duterane inkunga. Ntihazagire n’umwe wibagirwa ko ari Yezu ukiza akwiye gusanga. Ntihazagire kandi uca abandi intege. Ntukamere nka bariya bigishwa ba Yezu bumvaga umubyeyi ubabaye bakavuga ko abasakuriza. Yezu aratwereka ko ubabaye ari we ubanda urugi kandi agakingurirwa agafashwa.
Yezu Kirisitu waje kudukiza, nasingizwe. Bikira Mariya Umubyeyi wacu aduhakirwe. Abatagatifu na bo, Abeli, Oswalidi, Kasiyani, Viyatori na Marigarita, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.
Padiri Cyprien Bizimana