Mbabwiye kudashyamirana

KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA 11 GISANZWE, A, 15/06/2020

Amasomo: 1 Bami 21, 1-16; Zab 5, 2-7; Mt 5, 38-42

Mwumvise ko byavuzwe ngo…Jyeweho mbabwiye kudashyamirana

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Kimwe mu bintu byorohera abantu ni ukwihorera. Hari imigani myinshi y’Ikiyarwanda ibigarukaho nk’ikurikira: ingoma idahora ni igicuma cyangwa ngo ugusuriye ntumusurire akwita kibura nnyo. Kimwe mu bintu rero ubukristu bwatuzaniye nk’abakristu ni uko twatojwe kudashyamirana n’umugiranabi, kuko ntabwo inabi ikwiye kutubuza kuba abo duhamagarirwa kuba bo n’ubiduhamagarira ari we Yezu Kristu umukiza wacu. Icyo kandi ni kimwe mu mwihariko w’ubukristu kuko nta yindi myemerere wasangamo inyingisho nk’iyo. Yezu Kristu we wenyine ni we watanze inyigisho nshya y’urukundo rugera n’aho ukunda umwanzi wawe. Ni aho rero ivanjili ya Kristu ibera koko Inkuru Nziza. Hari benshi bajya bibaza impamvu abantu benshi bibanda ku nyigisho za Yezu. Igisubuzo kiri aha; ni uko aho abandi mu myigishirize yabo bageraga bagahagama, we yarahageze abona imvugo ibereye, kandi uyumvise wese akabona inzira imunyuze n’ubwo kubyubahiriza bitorohera bamwe.

Mbere y’uko Yezu aduha izi mpanuro twumvise muri iyi vanjili hari ibintu bitari byo wasangaga byarananiranye mu mico y’abantu. Ugasanga inabi aho kugira ngo ihagarikwe ahubwo yiturwa indi, bikarenga ugasanga inabi umwe yakorewe undi akubye kabiri cyangwa no kurenzaho. Ubukristu rero ni ubuzima bushya, ni ukugira imyumvire idasanzwe isa n’iy’Imana ubwayo, yo iduhamagarira kuba intungane nka yo ubwayo.

Mu gihe turimo ni kenshi usanga ibi bitubahirizwa. Bamwe bakavuga ko bitajyanye n’igihe turimo kuko akenshi usanga bamwe bibona mu isi yo kwihorera aho banabyita kumenya ubwenge. Ni gute umuntu yaguhemukira warangiza ukamusekera? Ni gute umuntu yakwicira ntumufungishe cyangwa ngo na we umwicishe?

Hari n’ibindi byinshi usanga abantu bibaza bijyanye no kwihorera. Yezu Kristu we mu ijambo yaduteguriye none, araduhamagarira twe twese abamwemera kudashyamirana n’umugiranabi, ahubwo inabi tukayitura ineza. Igihe cyose inabi idahagaritswe, ikomeza kwisuganya, bigahumira ku mirari igihe cyose yituwe indi, kuko aho kuyihagarika ihabwa urwaho rwo kwaguka igakwirakwizwa mu bisekuru. Ni ngomwba rero ko iyi nyigisho ya Yezu Kristu tuyumva kandi tukayigira iyacu. Ntabwo rwose inabi ikwiye kwiturwa indi kuko nta cyo byungura, ahubwo inabi ikwiye kwiturwa ineza bikabera isomo uwayigize, igihe afite umutimanama ubimushoboza. Tuzi neza ko bitatworohera ariko imbre y’Imana nta kidashoboka kuko nta kinanira Imana. Dusabe ngo iyi Nkuru Nziza tuyumve kandi duharanire kuyinjiza mu mibereho yacu ya buri munsi.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho